skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije Namibia yabuze Perezida wayo

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yihanganishije Namibia iri mu gahinda ko kubura Perezida Dr Hage Geingob witabye Imana ku Cyumweru azize uburwayi bwa Kanseri.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri X,Perezida Kagame yihanganishije Madamu Monica Geingos,umugore w’uwari Perezida wa Namibia ndetse n’abaturage b’iki gihugu kubera urupfu rwa Perezida Hage Geingob.

Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza ya Perezida Dr Hage Geingob, binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, kutizigama mu gukorera igihugu n’abaturage bacyo ndetse n’umuhate mu guharanira ko Afurika yunga ubumwe, azabyibukirwaho n’ibiragano bizaza.

Dr. Hage G. Geingob yaguye mu bitaro "Lady Pohamba Hospital" biri mu gihugu cye ahagana saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 04 Gashyantare.

Amakuru y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob yatangajwe na Visi Perezida wa Namibia. Yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.

Visi Perezida we, Nangolo Mbumba yavuze ko Geingob yapfuye mu masaha ya kare cyane mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Mu itangazo, Mbumba yagize ati:"Iruhande rwe hari umugore we Monica Geingos hamwe n’abana be."

Hage Geingob wari ufite imyaka 82 yapfuye nyuma y’igihe gito bitangajwe ko yatangiye kuvurwa indwara ya cancer. Hari hashize iminsi mike avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza.

Geingob, ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye muri Namibia, yabaye Minisitiri w’Intebe imyaka 12 mbere y’uko mu 2015 atorerwa kuba Perezida wa gatatu w’iki gihugu.

Visi Perezida we, Nangolo Mbumba niwe wabaye Perezida wa Namibia by’agateganyo.

Yahise arahizwa kugira asimbure Geingob, akazakomeza izi nshingano kugeza habaye andi matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

"Ntimugire ubwoba sinje kubw’amatora", niko uyu yavuze mu birori byo kumurahiza byahise bitegurwa mu biro by’umukuru w’igihugu, amasaha 15 nyuma y’urupfu rw’umukuru w’igihugu.

Mu kwerekana icyubahiro ku wo yasimbuye, yavuze sti: “Igihugu cyacu kiracyatekanye kandi kirashikamye ku bw’ubuyobozi bwa Perezida Geingob wahagarariye ishyirwaho ry’itegekonshinga”.

"Mfashe izi nshingano ziremereye nzi neza uburemere bwazo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa