skol
fortebet

Perezida Magufuli yongeye gusaba abanya Tanzania kubyara cyane

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania uyu munsi kuwa mbere yongeye gushimangira ingingo ye yo gusaba abatuye iki gihugu kubyara abana benshi avuga ko abaturage benshi ari inyungu ku bukungu.

Sponsored Ad

Yari mu muhango wo gutaha ihuzanzira ry’imihanga ryiswe Ubungo i Dar es Salaam nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Citizen.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ye agira ati: "Iyo ufite abaturage benshi wubaka ubukungu. Niyo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane.

"Abaturage benshi ni igishoro. Abaturage benshi bakora imirimo yose ibyara inyungu, kandi bakaba n’isoko ry’ibicuruzwa na serivisi".

Yavuze ko Mwalimu Julius Nyerere Perezida wa mbere wa Tanzania yavuze ko iki gihugu gikeneye abaturage, ubutaka n’ubutegetsi bwiza ngo gikungahare.

Ati: "Ntimwumve abababwira ibindi. Mufungure imyanya yanyu ibyara mubareke bafunge iyabo".

Tanzania ubu ifite abaturage miliyoni 59, ni igihugu cya 24 mu bihugu bituwe cyane ku isi nk’uko Bwana Magufuli abivuga.

Ni igihugu cya kane mu bituwe cyane muri Africa nyuma ya Nigeria, Ethiopia, DR Congo na Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, Bwana Magufuli nabwo yari yasabye abagore ’kwirekura bakabyara abana benshi’. Ibi yari yabikoze no mu kwezi kwa cyenda 2018.

Umwaka ushize, umwe m mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Tanzania yari yabwiye Reuters ko "kwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyonegera k’ubukene ".

Tanzania iri mu bihugu 10 bifite umusaruro mbumbe munini mu by’ubukungu muri Afurika, umuturage wa Tanzania abarirwa na Banki y’isi umusaruro wa $1,050 ku mwaka (2018).

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Tanzania ifite ubutaka bunini cyane budatuwe.Gusa nibabyara cyane,ntibisobanura ko aribwo bazakira cyane.Urugero,nubwo DRC ifite abaturage benshi na minerals nyinshi,ntibiyibujije gukena.Isi yose ituwe n’abantu hafi 8 billions/milliards.Ariko hari ubutaka bw’isi bunini cyane budatuwe.Hari kandi Ubutayu bugera kuli 1/3 cy’ubutaka bwose bwahingwa.Bibiriya ivuga ko isi nshya izaba paradizo,ubutayu bwose buzavaho,ndetse n’imisozi izera imyaka myinshi nkuko Zaburi 72:16 havuga.Byerekana ko isi ya paradizo ishobora kuzaturwa n’abantu bagenga 100 billions.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa