skol
fortebet

Perezida Museveni yagarutse ku byavuzwe ko Ebola yageze mu mujyi wa Kampala

Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda gikomeje guhangana n’indwara ya Ebola ikomeje guhitana abari kuyirwara ndetse hari amakuru yavugaga ko iki cyorezo cyageze mu mujyi wa Kampala.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko igihugu cya Uganda gifite ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo ndetse ahakana ko cyageze Kampala.
Yagize ati "Benegihugu,Banya Uganda, kubyerekeye icyorezo cya Ebola, igihugu cyacu gifite ubushobozi bwo kurwanya iki cyorezo. Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda gikomeje guhangana n’indwara ya Ebola ikomeje guhitana abari kuyirwara ndetse hari amakuru yavugaga ko iki cyorezo cyageze mu mujyi wa Kampala.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko igihugu cya Uganda gifite ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo ndetse ahakana ko cyageze Kampala.

Yagize ati "Benegihugu,Banya Uganda, kubyerekeye icyorezo cya Ebola, igihugu cyacu gifite ubushobozi bwo kurwanya iki cyorezo. Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibungabunge umutekano wanyu. Nkuko nabigaragaje muijambo ryanjye, wagaragaweho ubwo burwayi wakiriwe mu bitaro bya Kiruddu avuye Mubende yapfuye.

Abantu 24 bahuye nawe bari mu kato. Habayeho ibihuha byinshi no guhangayika kubera ibyavuzwe ko Ebola yageze mu mujyi wa Kampala, havuzwe mu bitaro bya Kiruddu. Ndashaka kumenyesha rubanda ko nta murwayi wa Ebola wagaragaye mu mujyi wa Kampala.

Ariko, ibi birerekana ko Ebola ishobora kugera i Kampala turamutse dukomeje kutitonda no kutumvira inama z’abaganga. Byongeye kandi, kubera iki cyorezo kiriho, hari abantu benshi bagira ibimenyetso bisa n’ibya Ebola muri Kampala na Wakiso.

Abo bose barasuzumwe basangwa nta Ebola barwaye.Minisiteri y’Ubuzima irakomeza gusuzuma no gukora iperereza ibijyanye na Ebola kandi itange amakuru uko bikwiriye."

Perezida Museveni yategetse abavuzi gakondo kureka kuvura abantu muri iki gihe cy’ikiza cya Ebola, kimaze kwica abantu 19 mu gihugu.

Museveni yanategetse abashinzwe umutekano guta muri yombi abantu bacyekwa ko banduye iyi virusi, mu gihe baba banze kwishyira mu kato.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu ryanyuze kuri televiziyo, aho yagezeho agakoresha ururimi rwa Luganda rukoreshwa na benshi, kugira ngo abashe kubibwirira mu buryo butaziguye.

Yabwiye abavuzi gakondo n’abavurisha imiti rwatsi kutavura abantu bacyekwaho kwandura Ebola.

Bibaye nyuma y’urupfu rw’umugabo wari ufite imyaka 45, wari washyizwe ku rutonde n’amatsinda y’abaganga nk’uwagize aho ahurira na virusi ya Ebola.

Uwo mugabo yapfiriye mu bitaro byo mu murwa mukuru Kampala.

Yari yahunze icyaro yari atuyemo cyo mu karere ka Mubende rwagati muri Uganda, aka karere kakaba ari ryo zingiro ry’iki kiza.

Abategetsi bavuze ko yivurije ku muvuzi gakondo w’ahandi hantu, mbere yuko yerekeza ku bitaro by’i Kampala, apfa hashize amasaha amaze gushyirwa muri ibyo bitaro.

Bamwe mu bo mu muryango w’uwo mugabo bashyizwe mu kato, mu gihe abandi bagiye kwihisha. Perezida Museveni yabashishikarije kwishyikiriza amavuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa