skol
fortebet

Reba ibihugu 10 bituwe cyane kurusha ibindi muri Afurika [URUTONDE]

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabane w’ Afurika ukomeje guturwa cyane aho kugeza ubu abawutuye bakomeje kubyara ku bwinshi ndetse wihariye ko ariwo utuwe n’abakiri bato kurusha iyindi yose.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize ku itariki ya 11, amahanga yizihije umunsi wahariwe abaturiye isi. Ubu tuvugana isi imaze kugira abayituye barengaho gato miliyari 8.

Icyegeranyo cyo muri uku kwezi kwa 8 gitangazwa n’urubuga rushyira ahagaragara imibare ijyanye n’imibereho y’abaturage hirya no hino ku isi, Worldometer, kigaragaza ko igihugu kiza ku isonga mu kugira abantu benshi ari Ubuhinde bufite miliyari 1 na miliyoni 428, bugakurikirwa n’Ubushinwa bufite miliyari 1 na miliyoni 425.

Ibihugu byo mu karere biza ku isonga mu kugira abaturage benshi ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa 15 na miliyoni 102, Tanzania ni iya 22 na miliyoni 67, Kenya ni iya 26 na miliyoni 55, Uganda ni iya 30 na miliyoni 48, u Rwanda ni urwa 76 na miliyoni 14, u Burundi bukaza ku mwanya wa 78 na miliyoni 13.

Ariko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda kivuga ko abatuye u Rwanda ubu bagera kuri miliyoni 13 n’ibihumbi 200 bisaga.

Byatwaye isi imyaka ibihumbi magana kugira ngo igere ku mubare wa miliyari w’abayituye. Ariko nyuma yaho, byayitwaye gusa imyaka 200 kugira ngo iyo mibare yikube inshuro 7. Mu 2011 ni bwo isi yageze kuri miliyali 7. Abahanga bavuga ko uyu muvuduko ukomeje, mu mwaka wa 2100 abatuye isi bashobora kuzaba bakabakaba miliyari 11.

Ibihugu umunani ku isi bifite abarenga 1/2 cy’abatuye isi birimo RDC,Ubuhinde,Misiri,Nigeria,Pakistan,Philippines na Tanzania.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko Afurika ituwe na 1 463 378 937 nkuko raporo yasohotse kuwa 01 Kanama 2023 ibitangaza.Aba bangana na 17,89% by’abatuye isi.

Reba urutonde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa