skol
fortebet

Tanzania: Umurobyi warokoye abantu mu ndege yaguye mu kiyaga yahawe andi mahirwe arenze

Yanditswe: Saturday 12, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umurobyi witwa Majaliwa Jackson wabaye intwari muri Tanzania kubera kurukora ubuzima bw’abantu 24 bari mu ndege ya Precision Air,yakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu kuri uyu wa Gatanu, ahabwa icyubahiro kirenze.
Uyu musore w’imyaka 20 yafashe iya mbere ajya gutabara abantu ubwo iyi ndege yakoraga impanuka ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo.
Ubwo yageraga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yambaye ikositimu y’umukara, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson (...)

Sponsored Ad

Umurobyi witwa Majaliwa Jackson wabaye intwari muri Tanzania kubera kurukora ubuzima bw’abantu 24 bari mu ndege ya Precision Air,yakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu kuri uyu wa Gatanu, ahabwa icyubahiro kirenze.

Uyu musore w’imyaka 20 yafashe iya mbere ajya gutabara abantu ubwo iyi ndege yakoraga impanuka ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo.

Ubwo yageraga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yambaye ikositimu y’umukara, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson yamushimiye byimazeyo we n’abandi barobyi bagenzi be bamufashije mu kurokora bariya bagenzi.

Ubwo yahabwaga ikaze mu Nteko Ishinga Amategeko, Abayigize bahise bakomera rimwe amashyi bagaragaza ko bishimiye igikorwa yakoze.

Guverinoma ya Tanzania yamaze guha akazi Majaliwa Jackson mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara, ndetse ubwo yazaga mu Nteko Ishinga Amategeko akaba yari kumwe na bamwe mu bakozi b’iri shami.

Ubwo habaga umuhango wo gusezera ku bantu 19 baguye muri iriya mpanuka wabereye kuri sitade ya Kagera mu gace ka Kaitaba, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yahaye uyu musore miliyoni 1 y’Amashilingi ya Tanzania.

Uyu musore kandi yamaze gutangira imyitozo n’amahugurwa mu ishuri ryigisha ibyo kuzimya inkongi no gutabara riri mu gace ka Handeni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa