skol
fortebet

Tanzaniya: Hadutse icyorezo gishya gisa na Ebolla kimaze guhitana 5

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inzego z’ubuzima muri Tanzania zatangaje ko muri icyo gihugu hadutse icyorezo kidasanzwe kandi kimaze guhitana abarwayi bagera kuri 5.

Sponsored Ad

Inzego z’ubuzima muri Tanzania zatangaje ko muri icyo gihugu hadutse icyorezo kidasanzwe kandi kimaze guhitana abarwayi bagera kuri 5.

Ni icyorezo cyahawe izina rya Marburg haemorrhagic fever, uwacyanduye aba agaragaza ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi cyane ukurikirwa no kuva amaraso no gucika intege.

Ni icyorezo bisa naho gifitanye isano n’icya Ebolla kuko bijya guhuza ibimenyetso umuntu wabyanduye aba agaragaza.

Minisiteri w’ubuzima muri Tanzaniya Ummy Mwalimu yasabye abaturage kudahungabana kuko ngo leta yafashe ingamba zituma icyorezo kidakwira kwira hose

Yavuze ko abarwayi batatu bakiriwe mu bitaro kandi bahawe ubuvuzi bw’ibanze , abandi 161 bahuye nabo inzego za leta zamaze kumenya aho bari.

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’inzobere zoherejwe mu gice cy’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kagera ku mupaka w’igihugu na Uganda gukora ubushakashatsi n’inkomoko y’icyo cyorezo.

Urwego rw’ubuzima ku isi bwashimiye umuhate w’igihugu cya Tanzaniya wo gutabara byihuse no gukumira ko icyorezo cyakwirakwira mu gihe gito.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa