skol
fortebet

Tchad: Perezida Idriss Deby yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abaperezida 12 barimo Macron

Yanditswe: Friday 23, Apr 2021

Sponsored Ad

Umurambo w’uwahoze ari perezida wa Tchad, Idriss Deby, washyinguwe uyu munsi mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 12 bari i N’Djamena mu mihango yo kumusezeraho.

Sponsored Ad

Muri aba bakuru b’ibihugu barimo Perezida Emmanuel Macron n’abandi bane bo muri Afrika bafatanyije kurwanya imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel bitwa G5-Sahel, ari bo uwa Mauritania, Mali, Burkina Faso, Niger. Igihugu cya gatanu muri G5-Sahel ni Cadi ubwayo.

Hari kandi Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba na perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika, na perezida wa Sudani, Mali, Gineya, na Senegal, na Repubulika ya Centrafika.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Ubufaransa budashobora kwemera ko Cadi igira ibibazo by’umutekano. Yashyigikiye abayobozi ba gisirikare b’inzibacyuho bafashe ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa Perezida Idris Deby. Cadi icumbikiye icyicaro gikuru cy’umutwe w’igisirikari w’Ubufaransa Barkhane utera inkunga G5-Sahel, n’undi mutwe w’igisirikari cy’Ubufaransa witwa Epervier, ufite n’indege z’intambara. uhoraho kuva mu 1986.

Nyuma y’imihango y’i N’Djamena, umuryango wa nyakwigendera Idris Deby watwawe n’indege gushyingura umurambo we ku ivuko, ahitwa Amdjarass, mu majyaruguru y’igihugu, nko muri kilometero igihumbi uvuye mu murwa mukuru.




Source:IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa