skol
fortebet

U Bugereki: Ubwato bwahitanye abimukira 78, abagera kuri 500 baburirwa irengero

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu ryatangaje ko ubwato bwari butwaye abimukira bajya mu Bugereki no mu Butaliyani bwarohamye mu nyanja bugeze mu gice cyarekeye ku Bugereki, buhitana abantu 78, abandi bagera kuri 500 baburirwa irengero.

Sponsored Ad

Ubu bwato busanzwe ari ubw’abarobyi bwahagurutse mu Misiri nta muntu urimo, buhagarara ku cyambu cya Tobruk muri Libya, bwinjiza abimukira 750, bagiye mu Bugereki no mu Butaliyani.

BBC yanditse ko abantu icyenda biganjemo Abanyamisiri batawe muri yombi bakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu, mu gihe abashinzwe umutekano wo ku nkombe y’inyanja mu Bugereki banenzwe kudatabarira ku gihe ariko ubuyobozi butangaza ubufasha bwabo byavuzwe ko budakenewe.

Ubuyobozi ku ruhande rw’u Bugereki bwatangaje ko abantu barokotse iyi mpanuka ari abagabo 104, mu gihe abagera kuri 500 baburiwe irengero biganjemo abagore n’abana, bagenderaga mu gice cyo munsi cy’ubu bwato. Abantu 78 ni bo byamaze kwemezwa ko bahitanywe n’iyi mpanuka.

Kuwa Gatatu ubu bwato bwagize ikibazo cya moteri buri mu nyanja, inzego zishinzwe umutekano zishatse kubafasha bavuga ko nta bufasha bakeneye.

Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki Ioannis Sarmas yatangaje ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu nyamukuru yatumye ubu bwato burohama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa