skol
fortebet

U Burundi:Bari mu kababaro ko kubura Ambasaderi wabo waguye mu Misiri bitunguranye

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Burundi yatangaje kuri iki Cyumweru urupfu rwa Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri, Cheik Rachid Malachie Niragira.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko “ababajwe n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Burundi i Cairo, Cheik Rachid Malachie Niragira.”

Yavuze ko urupfu rwe rwabaye ku wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko Ambasaderi Niragira ku wa Gatanu yaryamye ari muzima, yumvikana n’umukozi we ko buzacya ku wa Gatandatu bakajya guhaha.

Bukeye ku wa Gatandatu, umukozi yaramutegereje ngo abyuke araheba, abonye ko atabyutse kandi amasaha amaze kuba kumanywa ajya gukomanga ku cyumba yumva undi ntavuga, afunguye asanga yapfuye.

Perezida Evariste Ndayishimiye kuri Twitter, yihanganishije umuryango n’inshuti za Nyakwigendera.

Cheik Rachid Malachie Niragira yari yagizwe Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri kuva tariki 17 Mata, 2021.

Yanahagarariye u Burundi mu bwami bwa Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa