skol
fortebet

U Rwanda ntirwasohotse muri Raporo y’uko ibihugu bihagaze mu kugira abaturage bishimye

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Raporo y’uyu mwaka yasohotse uyu munsi irakomatanya izo mu myaka itatu ishize ku byishimo mu bihugu ku isi. Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku isi mu bihugu 137 byagaragajwe.
World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe, kandi ubu hashize imyaka 10 Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ugennye uyu munsi nk’uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe ‘kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi’.
Abakora iyi raporo bavuga ko “abantu barushaho (...)

Sponsored Ad

Raporo y’uyu mwaka yasohotse uyu munsi irakomatanya izo mu myaka itatu ishize ku byishimo mu bihugu ku isi. Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku isi mu bihugu 137 byagaragajwe.

World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe, kandi ubu hashize imyaka 10 Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ugennye uyu munsi nk’uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe ‘kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi’.

Abakora iyi raporo bavuga ko “abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw’ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by’abaturage bacu”.

Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y’uyu mwaka ikomatanya imyaka itatu ishize (2020, 2021 na 2022) ni; ibyo umuntu yinjiza, amagara (ubuzima), kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity), n’igipimo cya ruswa.

Urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana uyu mwaka ruriho ibihugu 137.

Mu karere, ku rutonde rw’uyu mwaka Kenya iri ku mwanya wa 111, Uganda 113, Tanzania 129, naho DR Congo 133.

Raporo y’uyu munsi ntiriho u Burundi n’u Rwanda n’ibindi bihugu bimwe na bimwe, ibi bijya bibaho kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

Gusa mu 2022 u Rwanda rwari ku mwanya wa 149, naho u Burundi ku wa 140 kuri raporo iheruka kubonekaho ya 2021.

Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n’ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y’abantu.

Ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku isi – 2023

Finland
Denmark
Iceland
Israel
Ubuholandi
Sweden (Suède)
Norway (Norvège)
Ubusuwisi
Luxembourg
New Zealand (Nouvelle-Zélande)
Austria (Autriche)
Australia
Canada
Ireland
Amerika
Ubudage
Ububiligi
Czech Republic (République tchèque)
Ubwongereza
Lithuania

Ibihugu 10 biza inyuma kuri uru rutonde

127. Madagascar

128. Zambia

129. Tanzania

130. Comoros

131. Malawi

132. Botswana

133. DR Congo

134. Zimbabwe

135. Sierra Leone

136. Liban

137. Afghanistan

Kuki u Rwanda rwakunze kuza inyuma?

Abakora iyi raporo bahuza ibyishimo by’abaturage mu bihugu n’amateka, ibyorezo, ibyago, ubushobozi, kwitabwaho n’abandi, amagara (ubuzima) y’abantu, na politiki z’imbere mu bihugu.

Muri raporo ziheruka, u Rwanda – kimwe mu bihugu bigaragaza kuzamuka mu iterambere mu bukungu n’imibereho mu zindi raporo zitandukanye – rwakomeje kuza mu bihugu 10 cyangwa bitanu bya nyuma.

Uretse ubushobozi bw’abaturage mu by’ubukungu, amagara yabo ni kimwe mu bipimo bishingirwaho n’iriya raporo ku byishimo, amagara yo mu mutwe ni kimwe mu bibazo byihariye mu Rwanda, ashobora kuba indi mu mpamvu u Rwanda ruza inyuma mu byishimo.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2018 n’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) buvuga ko 20% by’Abanyarwanda “bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe”.

Dr Jean Damascène Iyamuremye ukuriye agashami k’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko nta bushakashatsi barakora buhuza ibivugwa n’iriya raporo ku byishimo n’ikibazo ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu 2018 bwerekanye.

Yabwiye BBC ati: “Ariko nk’uko ubizi ikigaragaza ubuzima bwiza bwo mu mutwe hari umunezero…happiness. Nkeka ko byanze bikunze niba hari ibibazo byo mu mutwe ni ukuvuga ko abantu bagenda bagabanya kunezerwa no kuryoherwa n’ubuzima.

“Ntabwo nzi abo bantu [bakora ubwo bushakashatsi] methodology [uburyo] bakoresha ariko wenda natwe mu Rwanda dukoze ubwo bushakashatsi twareba niba bifitanye isano.”

Indwara zo mu mutwe mu Rwanda – zitandukanye kandi mu byiciro bitandukanye – zikomoka ahanini ku mateka ya jenoside ndetse n’ibindi bibazo nka Covid-19 n’ingaruka zayo, nk’uko Dr Iyamuremye abivuga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa