skol
fortebet

Uburundi bwababajwe nuko ingoma zabwo zakoreshejwe mu gitaramo kivugwamo ubusambanyi

Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe umuco mu Burundi yamaganye ikoreshwa ry’ingoma zayo mu Iserukiramuco rizwi nka ’Nyege Nyege Festival’ rimaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasurazuba.
Iri serukiramuco rivugwamo kurangwa n’ibikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi bukabije aho bamwe mu bakobwa baryitabira hari aho amabere aba yibereye hanze.
Ibinyujije kuri Twitter,Minisiteri ya EACJSC,yagize iti "Twamenye ikoreshwa nabi ry’ingoma ntagatifu z’Abarundi, mu gihe cy’ibirori bya "Nyegenyege 2022" muri Uganda. (...)

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe umuco mu Burundi yamaganye ikoreshwa ry’ingoma zayo mu Iserukiramuco rizwi nka ’Nyege Nyege Festival’ rimaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasurazuba.

Iri serukiramuco rivugwamo kurangwa n’ibikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi bukabije aho bamwe mu bakobwa baryitabira hari aho amabere aba yibereye hanze.

Ibinyujije kuri Twitter,Minisiteri ya EACJSC,yagize iti "Twamenye ikoreshwa nabi ry’ingoma ntagatifu z’Abarundi, mu gihe cy’ibirori bya "Nyegenyege 2022" muri Uganda.

Minisiteri ishinzwe umuco iramenyesha igihugu ndetse n’amahanga ko itazigera yihanganira umuntu wese urenga ku muco n’imigenzo ya Burundi.

Minisiteri iboneyeho umwanya wo kwibutsa ko gukoresha ingoma z’Uburundi, zamaze kwandikwa muri UNESCO kuva muri 2007 nk’umurage ndangamuco w’isi, ugengwa n’Itegeko nº100 / 0196 ryo ku wa 20/10/2017. Umuntu wese ukora icyaha azakurikiranwa n’ibihano biteganijwe n’amategeko."

Ku wa 7 Nzeri, hari abadepite bo muri Uganda bagaragaje ko batewe impungenge n’iri serukiramuco ryabaye ku wa 15-18 Nzeri 2022 aho ngo rizana ibikorwa byose bitari iby’Abanyafurika,birimo n’iby’ubutinganyi.

Iri serukiramuco rimara iminsi ine, rimaze igihe kinini ribera muri Uganda kuva mu 2014, riyongeye kuba nyuma y’imyaka itatu rihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa