skol
fortebet

Ubushinwa bwafatiye umwanzuro ikibazo cy’Abanyafurika bamaze iminsi bahohoterwa muri icyo gihugu bazira Coronavirus

Yanditswe: Monday 13, Apr 2020

Sponsored Ad

Ubushinwa bwiyemeje kwisubiraho ku rugomo rukorerwa abanyafrika mu mujyi wa Guangzhou mu majyepfo y’icyo gihugu. Ibi bibaye nyuma y’aho amahanga yivuye inyuma yamagana ivangura n’amacakubiri ashingiye ku ruhuru bikorerwa Abanyafrika muri icyo gihugu muri iki gihe cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Abanyafrika baba mu Bushinwa bavuga ko bahohoterwa, birukanwa mu mazu, bashyirwa mu kato ka bonyine ku ngufu no gupimwa mu kivunge Coronavirus batabishaka. Ni mu gihe Ubushinwa bwafashe ingamba zo kurwana n’abinjiza iyo virus bavuye ahandi.

Ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Afrika kuwa gatandatu ryatangiye gukurikirana cyane ibikorerwa Abanyafrika muri icyo gihugu. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yatangaje ko hari urwango ku banyamahanga b’Abanyafrika bikorwa n’abategetsi b’Ubushinwa.

Raporo za mbere z’ibyo bikorwa bigayitse zagiye hanze nyuma y’aho abategetsi mu mu mujyi wa Guangzhou batangaje ko abantu umunani basanzwe baranduye Coronavirus basanzwe bari batuye muri uyu mujyi wataziriwe “Little Africa" cangwa "Ka Afrika Gato”.

Abantu batanu muri bo ni Abanyenijeriya bashinjwe ko barenze ku mategeko yo kuguma mu ngo zabo, bajya mu maresitora no mu bindi birori bikoranirimo abantu benshi.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize nibwo,Umujyi wa Wuhan watangiriyemo icyorezo cya Covid-19 cyakwiriye isi yose wasubiye mu buzima busanzwe

Ingingo yo kubuza abantu gusohoka mu Bushinwa yari imaze iminsi 76 yarangiranye na sa sita z’ijoro zo kuri uwo wa kabiri, nyuma y’aho reta y’Ubushinwa itangarije ko nta muntu mushya wanduye.

Umujyi wa Wuhan utuwe na miliyoni 11, abaturage barangije ibyumweru 11 bari bamaze mu kato ndetse ibikorwa by’ubucuruzi birasubukurwa.

Ku isi abamaze kwandura Covid-19 muri iki gitondo cyo kuwa Mbere,bageze kuri 1,853,000 Africa ikagiramo abagera muri 15,000. Abamaze gupfa bageze ku114,000 harimo Abanyafurika bagera muri 790. Abamaze gukira baragera muri 423,000 harimo Abanyafurika bagera muri 2,920.

Ibitekerezo

  • Nonese umwanzuro wafashwe nuwuhe konategereje kubona aho mwatangiye mubivuga Muri title ark nkaba ntabyombonye munkuru
    Ibinyamakuru bimwe na bimwe byikigihe mukwiye kwikosora ku beshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa