skol
fortebet

Ubuzima bw’Umwamikazi w’Ubwongereza buhangayikishije abaganga be

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingoro ya Buckingham yavuze ko Umwamikazi ari kwitabwaho n’abaganga be bahangayikishijwe n’ubuzima bwe.
Itangazo ryagize riti: "Nyuma y’isuzuma ryakozwe muri iki gitondo, abaganga b’umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Nyiricyubahiro kandi bamusabye ko yakomeza kugenzurwa n’ubuvuzi."
"Umwamikazi akomeje kumererwa neza muri Balmoral."
Igikomangoma Charles ubu ari kumwe n’umubyeyi we mu gihe umwuzukuru we Prince William nawe yagiye kumureba.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Umwamikazi w’imyaka (...)

Sponsored Ad

Ingoro ya Buckingham yavuze ko Umwamikazi ari kwitabwaho n’abaganga be bahangayikishijwe n’ubuzima bwe.

Itangazo ryagize riti: "Nyuma y’isuzuma ryakozwe muri iki gitondo, abaganga b’umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Nyiricyubahiro kandi bamusabye ko yakomeza kugenzurwa n’ubuvuzi."

"Umwamikazi akomeje kumererwa neza muri Balmoral."

Igikomangoma Charles ubu ari kumwe n’umubyeyi we mu gihe umwuzukuru we Prince William nawe yagiye kumureba.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Umwamikazi w’imyaka 96, akuwe mu nama yo kuri videwo ya Privy, abaganga bakamugira inama yo kuruhuka.

Minisitiri w’intebe Liz Truss yavuze ko "igihugu cyose" gihangayikishijwe cyane n’ayo makuru.

Yongeyeho ati: "Ibitekerezo byanjye - n’ibitekerezo by’abantu hirya no hino mu Bwongereza - turi kumwe na Nyiricyubahiro Umwamikazi n’umuryango we muri iki gihe."

Ku wa kabiri, Umwamikazi yashyizeho Madamu Truss nka minisitiri w’intebe i Balmoral, aho kujya i London muri ibyo birori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa