skol
fortebet

Uganda: Abantu bacitse ururondogoro kubera ifoto yagiye hanze umugabo asunitse ku gitogotogo umugore urwaye wabuze imodoka imujyana kwa muganga

Yanditswe: Monday 13, Apr 2020

Sponsored Ad

Kubera ingamba zikarishye perezida Museveni wa Uganda yafashe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,bamwe mu baturage b’iki gihugu barwaye bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibura ry’ibinyabiziga bitwara abantu aho bari kwitabaza ibitogotogo.

Sponsored Ad

Uyu munsi ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyashyize hanze ifoto y’umugabo uri gusunika ku gitogotogo umugore wavunitse ukuguru, wabuze imodoka imugeza ku bitaro aho yari yahawe gahunda na dogiteri.

Iki kinyamakuru cyavuze ko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo uyu mugabo yafotowe ari kugerageza gutwara uyu mugore kwa muganga ahitwa Arua kugira ngo abashe kuvurwa imvune ikomeye yagize igufa ry’ukuguru kwe rigacika.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mugore yagowe no kugera kwa muganga kubera ko moto n’imodoka bitwara abagenzi byahagaritswe ndetse n’ingobyi z’abarwayi zikaba ari nke cyane muri Uganda.

Abantu benshi bavuze ko uyu mwanzuro wa perezida Museveni nubwo ari mwiza ariko hagombaga kuba harateguwe uburyo bwo gufasha abantu kugira ku bitaro.

Abantu benshi bashimye uyu mugabo warwanye kuri uyu mugore wari urwaye banasaba ko nibura hashyirwaho ubundi buryo bwihariye abantu bakeneye kujya kwivuza bafashwa mu ngendo.

Hari umwe wavuze ko hari umurwayi wa Anaemia wategereje ambulance amasaha 7 muri Uganda kugira ngo ajyanwe ku bitaro bya Arua birangira apfuye.

Kuwa 30 Werurwe 2020,Perezida Museveni wa Uganda yashyize iki gihugu mu bihe bidasanzwe by’iminsi 14 bigamije kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Yari aherutse gutangaza ihagarikwa ryo gutwara abantu muri rusange mu gihugu hose nyuma y’aho muri iki gihugu habonetse umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara tariki 20/03/2020.

Perezida Museveni yavuze ko guhera kuwa 01 Mata 2020, ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe.

Yavuze ko uyu mwanzuro ufashwe utunguranye kugira ngo bibuze abantu guhita bakora ingendo bava mu mijyi bajya mu cyaro aho bashobora gushyira iyo ndwara abantu baho.

Museveni yavuze ko guhura kw’abantu barenze batanu bitemewe, kereka abari gushyingura.

Yavuze ko hashyizweho umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, abantu bose bakaguma mu ngo zabo uretse abatwara imizigo.

Yatangaje ko kuva tariki 01/04/2020 inzu zose z’ubucuruzi zifunga uretse gusa izicuruza ibiribwa, imiti, n’ibikenerwa by’amatungo.

Aha yagize ati: "Ibi bigomba kubahirizwa mutazagira ngo ni wa munsi wo kubeshya."

Yavuze ko abakozi bose ba leta baguma mu ngo zabo kereka gusa abasirikare, abapolisi, abaganga n’abandi bazatangazwa na minisitiri w’intebe.

Museveni yavuze ko umuntu uzafatwa akoranya abantu benshi azakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kwica, kuko bazamufata nk’ushaka gukwiza iyi virus.

Izi ngamba zo kurwanya Covid-19 muri Uganda ngo zigomba kongerwa kugeza kuwa 21 Mata 2020 mu rwego rwo gukomeza kurinda abaturage.

Ibitekerezo

  • Nomurwanda kugeza umurwayi kwamuganga nikibazo pe reta ishatse yareba uko idufasha mujye mureka kutubwira ibitagenda ahandi ibyiwacu mutabivuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa