skol
fortebet

Uganda:Impamvu ibizamini byo kumenya se w’umwana biri guteza impagarara bikabije

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe hari amakuru yo kwiyongera cyane kw’abagabo bo muri Uganda bashaka gukorerwa ibizamini byo kwa muganga byo kumenya niba koko ari bo ba se w’abana babo, hari kwiyongera ubwoba ko ibi bishobora gusenya imiryango ndetse bigahungabanya abana mu bitekerezo.

Sponsored Ad

Iki kibazo cyabaye ingingo irimo kugibwaho impaka cyane muri icyo gihugu kuva ubwo ikinyamakuru cyatangazaga inkuru ivuga ko umucuruzi w’umuherwe uzwi cyane - wari ufite abagore benshi n’inshoreke (abagore bo ku ruhande) - yagiranye amakimbirane n’umwe mu bo bashakanye, bituma uwo mugabo amusaba ko hakorwa ibizamini byo kwa muganga byo kumenya niba ari we se w’abana, amakuru avuga ko byagaragaje ko uwo mugabo ari se w’amaraso w’abana 15 gusa mu bana be 25 bose hamwe.

Uwo muherwe n’umuryango we nta cyo barigera babivugaho ku mugaragaro, ndetse iyo nkuru ntiyigeze igenzurwa mu buryo bwigenga.

Ariko iyo nkuru yakwirakwiriye nk’umuriro wo mu gasozi ndetse yateje impaka nyinshi mu mezi macye ashize, bituma abadepite basaba bashimitse (bakomeje) ko abagabo bareka gushyira imiryango n’abana babo mu masuzuma (ibizamini) atuma bagira ihungabana.

Mu nteko ishingamategeko, Minisitiri wa Uganda ushinzwe iterambere rishingiye ku mabuye y’agaciro, Sarah Opendi, yagize ati: "Mureke tubeho nk’uko abasokuruza bacu babagaho. Umwana uvukiye mu nzu ni umwana wawe".

Nubwo nyuma yasobanuye amagambo ye, akongeraho ko niba umugabo ashaka gukoresha isuzuma ryo kumenya niba koko ari we se w’umwana, bikwiye gukorwa igihe umwana avutse - ntibibe igihe yamaze kuba umuntu mukuru.

Igihangayikishije kurushaho, ikinyamakuru Monitor kitari icya leta cyatangaje ko gupima harebwa niba umugabo ari we se koko w’umwana, byateje urugomo mu ngo, polisi yataye muri yombi Umunya-Israel uba muri Uganda uvugwaho kwica umugore we nyuma yuko ibyavuye mu kizamini cy’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) bigaragaje ko atari we se w’umwana wabo w’amezi atandatu. Uwo mugabo ntabwo arashyirirwaho ibirego.

Hagati mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka, Minisitiri wa Uganda w’umutekano mu gihugu, Simon Mundeyi, yavuze ko habayeho kwiyongera kwikubye inshuro 10 kw’ubusabe bw’ayo masuzuma, akorwa hapimwa DNA ya se w’umwana n’iy’umwana.

Yongeyeho ati: "Ku munsi muri rusange twari tumenyereye kwakira ubusabe 10 mu isuzumiro [lab] rya leta ryacu rikora isesengura.

"Ubu ku munsi muri rusange turi kugera ku [busabe] 100 kandi imibare iracyakomeje kwiyongera".

Amavuriro atari aya leta na yo yabyungukiyemo, ashyira amatangazo yo kwamamaza inyuma ku modoka zitwara abagenzi za ’taxi’ ndetse no ku byapa, amenyesha abantu ko atanga izo serivisi z’isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa