skol
fortebet

Uko bamwe mu baperezida b’ibihugu n’abaturage bakiriye inkuru y’urupfu rwa Perezida Magufuli

Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021

Sponsored Ad

Abaturage ba Tanzania baganiriye na BBC bavuze babajwe no kubura ’uwo twari dushingiyeho’ perezida John Pombe Magufuli, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi we abona nta byiza azibukirwaho.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kigera ku kwezi ataboneka nk’uko bisanzwe, kandi nta makuru atangazwa ku buzima bwe, ibihuha byabaye byinshi, kugeza no kwemeza ko yaba yarapfuye.

Bamwe banenze imyifatire ya leta yo kutavuga amakuru y’ubuzima bw’umukuru w’igihugu.

Kuwa gatanu ushize minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa we yabwiye abaturage ati: "…nimutuze perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arahuze cyane mu biro bye".

Mu ijoro ryacyeye, Visi perezida Samia Suluhu Hassan - ari nawe biteganyijwe ko ahita afata ubutegetsi - amaze gutangaza urupfu rwa Magufuli, bamwe babwiye BBC akababaro kabo.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye hamwe n’umuryango w’ibihugu by’akarere nabo batangaje ubutumwa bw’akababaro no kwihanganisha Tanzania, yatangaje icyunamo cy’iminsi 14.

"Nababaye cyane kuko numvise ari nko kumbwira ko data yapfuye" - Uwitwa Dulli w’i Kiembe samaki ku kirwa cya Zanzibar.

Awadh Mussa Kasim yagize ati: "Tubuze umutegetsi ukomeye, niwe twari dushingiyeho. Nta byinshi mfite byo kuvuga, turi mu gahinda kubera uru rupfu."

Abatavugarumwe nawe bavuze iki?

Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT Wazalendo, uba mu Bubiligi, ari mu batangaje mbere iby’uburwayi bwa Perezida Magufuli, ndetse kuwa gatatu avuga ko ibye bishobora kuba byarangiye.

Yatangaje ko "ababajwe n’urupfu rwa Magufuli" kandi yahamagaye visi perezida amwihanganisha.

Kabwe yavuze ko iyi ari inkuru mbi ku batanzaniya, ndetse ko "mw’izina rya ACT Wazalendo nanjye bwite, nihanganishije Mama Janet Magufuli n’umuryango wose wa John Pombe Magufuli".

Fatma Karume umunyamategeko utavugarumwe na politiki za Perezida John Magufuli, yavuze ko "bibabaje cyane ko byafashe igihe kinini ngo abaturage babwirwe ukuri."

Ati: " Imana imuruhurire aho akwiye…ariko sintekereza ko azibukirwa ku bikorwa byiza."

Yongeraho ati: "Kuva yagera ku butegetsi igihugu cyarahindutse, gihinduka igihugu kibabaye, ubwisanzure bwacu twarabunyazwe."

Abategetsi b’ahandi baravuga iki?

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ukuriye kandi umuryango w’Ubumwe bwa Africa, yatangaje kuri Twitter ko yababajwe "n’urupfu rwa mugenzi we kandi umuvandimwe we", aboneraho kwihanganisha Abatanzaniya.

Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) nawo watangaje kuri Twitter ko "wifatanyije n’abavandimwe bo muri Tanzania mu cyunamo barimo".

Muri iki gitondo biteganyijwe ko Uhuru Kenyatta ukuriye EAC atangaza ijambo rye, rishobora kuba rigizwe ahanini n’ubutumwa bwo kwihanganisha Tanzania.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje kuri Twitter ko ababajwe no kumva ko Magufuli yapfuye, ati: "Ibitekerezo byanjye biri ku bantu be no ku baturage ba Tanzania".

Perezida w’Uburundi,Evariste Ndayishimiye yagize ati "Mbabajwe no kumenya ko inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe,H.E John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania,yapfuye.Ibitekerezo byanjye n’amasengesho yanjye biri kuri Guverinoma n’abaturage ba Tanzania n’umuryango we babuze umuyobozi ukomeye wakundaga cyane Afurika."

Ibihe by’ingenzi mu buzima bwa Perezida Magufuli

1959: Yavukiye i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania
1995: Yatorewe kuba umudepite mu nteko ya Tanzania
2000: Yinjiye muri geverinoma agirwa minisitiri w’imirimo
2015: Yatorewe manda ya mbere nka Perezida wa Tanzania
2020: Yatorewe manda ya kabiri
2020: 5/11- Yarahiriye manda ya kabiri
2021: 7/03- Hatangiye ibihuha hibazwa aho ari, hari hashize icyumweru ataboneka
2021: 11/03 - Amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi yatangiye kubaza aho aherereye
2021: 12/03- Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yahakanye ko Magufuli arwaye, avuga ko "ameze neza kandi ari gukora"
2021: 15/03 - Visi perezida Samia Suluhu yahaye Abatanzania intashyo za Perezida Magufuli gusa ntiyavuga aho ari.

Ibyavuzwe na leta amaze gupfa

2021: 6/03- Perezida Magufuli yajyanywe kuri Jakaya Kikwete Cardiac Institute kubera ibibazo by’umutima
2021: 14/03 - Yihutanywe kuri Mzena Hospital i Dar es Salaam ngo avurwe biruseho
2021: 17/03 - Perezida Magufuli yapfuye 18:00 ku isaha ya Tanzania

Source:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa