skol
fortebet

Umuganga wavuraga abarwaye Coronavirus yasanzwe yiyahuye

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuganga wari mu bari kwita ku barwayi ba coronavirus mu mujyi wa New York muri Amerika yapfuye yiyahuye.

Sponsored Ad

Dr Lorna Breen yari umuganga mu ishami ryita ku ndembe mu bitaro biri i Manhattan, yapfuye ku cyumweru kubera ibikomere yiteye ubwe nk’uko bivugwa na polisi.

Se umubyara, Dr Philip Breen yabwiye ikinyamakuru New York Times ati: "Yagerageje gukora akazi ke ariko karamwica".

Leta ya New York yonyine ibarura abantu 17,500 bamaze gupfa mu bantu 56,000 bose hamwe bamaze kwicwa na Covid-19 muri Amerika.

Dr Philip yavuze ko umukobwa we nta kibazo yajyaga agira cy’uburwayi bwo mu mutwe. Yiyahuriye aho yari atuye muri Virginia, aho yabanaga n’umuryango we.

Dr Lorna Breen mu gihe cy’akazi ke nawe yarwaye coronavirus ariko agaruka mu kazi nyuma y’icyumweru n’igice amaze koroherwa nk’uko se abivuga.

Se avuga ko ibitaro yakoreraga byari byongeye kumwohereza mu rugo, ntiyabyemera kugeza ubwo umuryango we umusabye kubyemera agataha.

Se avuga ko ubwo aheruka kuvugana n’umukobwa we yari mu gahinda, akamubwira uburyo abantu bari kwicwa na Covid-19 kugeza ubwo hari n’abapfa batarabavana mu modoka zitwara indembe.

Ati: "Mu by’ukuri yari mu bari ku murongo wa mbere muri uru rugamba. Tumubona nk’intwari kimwe n’abandi bose bamaze kugwa kuri uru rugamba".

New York Times ivuga ko Dr Lorna Breen yari umukirisitu ukomeye, yari umuntu ukunda guceza injyana ya salsa ndetse ko rimwe mu cyumweru yahaga umwanya we inzu z’abashaje.

Ibitaro yakoreraga byasohoye itangazo bivuga ko "Dr Breen ari intwari yazanye umuti ku rugamba rukomeye mu ishami ryo kuvura indembe".

Polisi yatangaje ko nyuma yo gutabazwa tariki 26 z’uku kwezi, Dr Breen yajyanywe ku bitaro ngo avurwe ariko "akicwa n’ibikomere yiteye ubwe".

Ukuriye polisi muri aka gace mu itangazo yasohoye, yavuze ko "Abaganga bari muri uru rugamba nabo bashobora kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe bitewe n’iki cyorezo".

Uyu avuga ko aba bakozi basanzwe bakora akazi kagoranye cyane, "none coronavirus ikaba yarongereye ugukomera kw’akazi kabo".

Leta ya New York imaze kubonekamo hafi 1/3 cy’abamaze kwandura bose hamwe muri Amerika ubu basatira miliyoni imwe.

Ibitekerezo

  • umugore mwiza nkuyu ariyahura koko? ubwo se iyo ategereza akicwa na covid 19 aho kugirango yiyambure ubuzima?

    Niyigendere.Yiyahuye kubera agahinda yaterwaga no kubona abantu yavuraga bakomeza kwicwa na coronavirus.Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri segonda 40.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc...Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc...Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa