skol
fortebet

Umuganga yapfuye ku munsi wa mbere wo gutangira akazi

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuganga ukiri muto wo muri Ukraine yishwe ku munsi wa mbere agiye ku kazi ubwo ingabo z’Uburusiya zagabaga igitero ku bitaro yakoragamo mu majyepfo ahitwa Kherson.

Sponsored Ad

Dmytro Bilyi w’imyaka 25,yishwe n’igisasu cyarashwe ku bitaro yakoragamo.

Undi mugangakazi bari kumwe yakomeretse bikomeye ndetse we na bagenzi be bandi bane bashobora gupfa.

The Sun ivuga ko yabonye amafoto agaragaza ubwicanyi bwabereye kuri ibi bitaro bya Karabelesh City Hospital.

Uyu muganga yari agiye ku kazi bwa mbere nyuma yo kwitwara neza mu kwimenyereza.

Abo bakorana bavuze ko yari yishimye cyane ku munsi we wa mbere w’akazi ariko ntibyagenze neza kuko yishwe.

umwe mu bayobozi ba Kaminuza uyu muganga yizeho yitwa Zaporizhzhia State Medical University,yagize ati "Yari umuntu mwiza,wishimye,wigaruriye imitima ya benshi,yahoraga amwenyura.

“Dmytro yize neza,yahoraga afite inzozi zo kuzaba umuganga w’inzobere mwiza kandi yari yishimye cyane kuza ku kazi kuri uwo munsi."

Inshuti y’uyu muganga yitwa Serhii Marusian yavuze ko uyu musore yari yakurikije nyuma nawe wari umuganga..

Ibitekerezo

  • Imana imwakire,hariho n’abapfa bamaze Gukora ihererekanyabubasha-Remise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa