skol
fortebet

Umugore wa Jimmy Carter wayoboye USA yatabarutse

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yitabye Imana ku myaka 96, imbere y’uyu mugabo we bamaranye imyaka 77.

Sponsored Ad

The Carter Center yatangaje ko yapfuye mu mahoro akikijwe n’abagize umuryango we.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, byari byatangajwe ko Rosalynn Carter ari kwitabwaho mu rugo muri Leta ya Georgia aho yari arembeye, kandi ko yari kumwe n’umugabo we w’imyaka 99 Jimmy Carter, na we uri kwitabwaho mu rugo kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

BBC ivuga ko Nyakwigendera Rosalynn yasanzwemo uburwayi buzwi nka ‘dementia’ muri Gicurasi uyu mwaka.

Uyu muryango wa Carter uri mu bashakanye bari barambanye, kuko bizihije isabukuru y’imyaka 77 y’urushako rwabo muri Nyakanga uyu mwaka.

Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ku mgore we, yagize ati “Rosalynn yari umufasha wanjye twahuje muri buri kimwe cyose nagezeho.”

Yakomeje agira ati “Yampaye impanuro zuzuzye ubuhanga kandi yanteraga akanyabugabo igihe nabaga mbikeneye . Igihe Rosalynn yari ku isi, nabaga nzi ko hari umuntu unkunda kandi unshyigikiye.”

Nyakwigenera Rosalynn Carter, yavutse tariki 18 Kanama 1927, aho yahawe amazina ya Eleanor Rosalynn Smith, akaba yarashakanye na Jimmy Carter mu 1946, aho babyaranye abana bane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa