skol
fortebet

Umugore wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza yasubije abakomeje kumubwira ko yishwe

Yanditswe: Friday 31, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva Pasiteri Denise Nkurunziza apfakaye, akomeje igikorwa cyo kwigisha ijambo ry’Imana nka pasiteri w’itorero ry’Urutare "Eglise du rocher", akanakurikirana irerero ry’impfubyi yubatse i Buye, muri komine Mwumba, mu burasirazuba bw’igihugu.
Prezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki umunani z’ukwezi kwa gatandatu mu 2020.
Icyo gihe we na Denise Nkurunziza bari bavuye mu bitaro ku murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Avuga ko amaze kumenya ko umugabo we yitabye Imana, yabigize ibanga.
Agira (...)

Sponsored Ad

Kuva Pasiteri Denise Nkurunziza apfakaye, akomeje igikorwa cyo kwigisha ijambo ry’Imana nka pasiteri w’itorero ry’Urutare "Eglise du rocher", akanakurikirana irerero ry’impfubyi yubatse i Buye, muri komine Mwumba, mu burasirazuba bw’igihugu.

Prezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki umunani z’ukwezi kwa gatandatu mu 2020.

Icyo gihe we na Denise Nkurunziza bari bavuye mu bitaro ku murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Avuga ko amaze kumenya ko umugabo we yitabye Imana, yabigize ibanga.

Agira ati:"Nabimenye ari mu gitondo, ariko naje kubivuga ku mugoroba w’umunsi ukurikiyeho.

"Sinari gutanga igihugu kubivuga, kuko yari uw’igihugu."

Denise Nkurunziza ariko, avuga ko ibyo byabaye amaze iminsi mu masengesho yo gusaba Imana gushima mu bibi no mu byiza.

Uyu mubyeyi w’abana batanu, ubu ukora akazi ko kwigisha ijambo ry’imana agira ati:"Uwabimbwiye yansabye gusenga ngo kuko agiye muri koma. Hari mu gitondo. Ariko njyewe nari numvise ijwi rimbwira ko kabaye. Nmpia nshimira Imana.

"Nhise nshyira amaboko hejuru nshimira Imana ndayibwira nti urakoze, urakoze... sinavuze icyo nyishima ariko nakomeje kuvuga nti urakoze.

"Uwabimbwiye naramubwiye nti ntimubure kwakira ishyaka ry’Imana."

Madamu Denise Nkurunziza avuga ko mu ijoro yari yavuganye n’umugabo we, amubwira ko yataramye cyane arimo kuganira na bagenzi be ko arushye, yumva ashaka kuryama, basezeranaho.

Amaze kwitaba Imana abantu bonyine yashoboye kumenyesha iyo nkuru y’umubabaro, n’abana be ba mbere, ariko abihanikiriza kutabivuga mbere y’uko igihugu gisohora itangazo.

Agira ati:"Nahamagaye umuhungu wanjye mukuru wari i Bujumbura,mubwira ko se arembye, ko yihuta kumureba mu bitaro i Karusi.

"Ariko naramwihanangirije ko ataza kwinjira mu bitaro atambonye. Inzira yose nakomeje kumuhamagara mubaza aho ageze.

"Ageze aho bahagarika imodoka ku bitaro (Parking), naramurindiriye arangiza guparika mpitamumenyesha iyo nkuru ko se yitabye Imana.Mubwira ko yagerageza kwihangana akifata kigabo. Kandi nabajije abari bahari, yarihanganye."

Avuga ko nyuma yahise ahamagara n’umukurikira wiga I London mu Bwongereza icyo gihe, bose abasaba kwihangana.

Madamu Nkurunziza yavuze ko yahise ajya i Bujumbura kuyobora ikiriyo kandi abakijemo bose bafatanyaga amasengesho ndetse akababwiriza ijambo ry’Imana.

Ati:"Abantu bazaga ari benshi, cyane cyane ku mugoroba. Tugasangira isengesho, kandi akaba ari njyewe wigisha.Byarabafashije na bo kwihangana. "

Avuga ko no ku muriro hariho abahungabanye, ariko yamara guhaguruka akavuga ijambo, babona atari kurira, bikabakomeza.

Denise Nkurunziza avuga ko yashimiye Imana kuba umucgabo we atarapfuye urupfu rw’agashinyaguro, ari na yo mpamvu ataha amatwi abavuga ko yishwe.

Agira ati:"Nababwiye ko batanzanira amagambo yo kuvuga ngo yishwe n’uyu n’uriya...None se nyo nabyemera ho ko ari bo bamwishe, bagakora ibipimo,yazuka akaba muzima?"

Bitandukanye n’abandi bagore b’abakuru b’igihugu Uburundi bumaze kugira, Denise Nkurunziza we s’umurwanashyaka w’Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

Abajijwe impamvu,yagize ati "Njyewe ninjiye mubyo gukorera Imana nta shyaka ndimo.

Ikigo cy’imfubyi ’Le bon Samaritain’ (Umusamariya mwiza) cyubatswe i Buye, muri komine Mwumba, mu burasirazuba bw’Uburundi, ubu kirimwo imfubyi 58, abandi umunani bari mu miryango yemeye kubarera.

Pasiteri Denise Nkurunziza avuga ko abo bana abakura hirya ni hino mu gihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa