skol
fortebet

Umuhanzi w’icyamamare Manu Dibango yahitanwe na Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’icyamamare wo muri Cameroun witwa Emmanuel N’Djoké Dibango wari uzwi nka Manu Dibango yishwe n’icyorezo cya COVID19. Apfuye afite imyaka 86.

Sponsored Ad

Uyu Manu Dibango wari icyamamare mu kuvuza igikoresho cya muzika kitwa Saxophone yishwe na Covid-19.

Emmanuel N’Djoké Dibango yamenyekanye cyane kubera indirimbo nka "Soul Makossa" yakunzwe cyane mu myaka ya 1980.

Amakuru y’ururpfu rwe yatangajwe ku rubuga rwe rwa Facebook, ko “Manu Dibango yapfuye uyu munsi ku myaka 86 azize Covid-19”.

Ryagiraga riti "N’agahinda kenshi turashaka gutangaza ko Manu Dibango yatuvuyemo ku myaka 86 azize Covid-19."

Uyu muhanzi yasanganwe Covid-19 kuwa 18 Werurwe 2020,ajyanwa kwa muganga ariko ntiyabashije kurokoka.

Ibitekerezo

  • Niyigendere.Ajyanye na mugenzi we Aurlus Mabele wo muli Congo-Brazza nawe wishwe na Coronavirus ejobundi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa