skol
fortebet

Indwara idakunze kuvugwa ya’sickle cell’ifatwa nk’amadayimoni yugarije Kenya

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indwara yibasira uturemangingo dutukura tw’amaraso (Globules rouges/red blood cells) yitwa Sickle cell, iri mu bihugu bitandukanye bya Africa kurusha ahandi hose ku isi.

Sponsored Ad

Hari umukobwa wiyemeje guhanga nayo mu mujyi wo muri Kenya aho hafi 1/4 cy’abawutuye bafite iyi ndwara ihererekanywa mu miryango.

Mu mujyi muto wa Taveta, uri munsi y’imisozi miremire ya Taita Hills yegereye umupaka wa Tanzania, abantu bicaye ku mbaho zose zo ku ivuriro riri aho. Abadafite aho bicara barahagaze abandi bicaye hasi.

Lea Kilenga Bey, umugore bari bategereje kumva, ari imbere yabo, ati: “Ni bande hano bafite sickle cell?”.

Basubiza icya rimwe bati: “Ni Twese”, bivuze ko bafite iyo ndwara cyangwa se bafite umuntu uyirwaye bitaho.

Muri uyu mujyi uri kandi hafi y’umusozi wa Kilimanjaro, utuwe n’abaturage 22,000 gusa, hafi umwe ku bantu bane mu bahatuye afite sickle cell, kimwe mu bipimo biri hejuru mu ndwara zihererekanywa mu miryango muri Kenya.

Uturemangingo dutukura tw’amaraso y’umuntu ufite indwara sickle cell tuba dufite ishusho nk’iy’igisate cy’ukwezi (crescent moon) cyangwa se ‘sickle’ (agakoresho ko gutema/guca kitwa Najoro/Akayuya) ari naho ikura iryo zina.

Uturemangingo dufite ubwo busembwa ntitubasha gutwara ngo tugeze ‘oxygen’ ihagije hose mu mubiri. Ibi bituma abafite indwara ya sickle cell kenshi bagira ububabare mu bice by’umubiri bushobora kumara ibyumweru.

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko 2/3 by’abarwara sickle cell ku isi ari abo mu bihugu bya Africa.

Ni imwe mu ndwara zihererekanywa mu miryango ziboneka cyane muri Africa.

Hejuru ya 1/2 cy’abana bavukana sickle cell bapfa batarageza imyaka itanu, akenshi kubera ‘infection’ cyangwa kubura amaraso (anaemia) bikabije. Bimwe mu binyamakuru byandika ku buzima bivuga ko yica ku gipimo kigera kuri 90% mu bana.

Mu 2017, Lea Kilenga yashinze ikigo kitegmiye kuri leta Africa Sickle Cell Organisation, kigamije gufasha abantu bafite iyo ndwara. Asura ibice birimo iyo ndwara kuganira n’abaho kuri yo, ariko yari yasubiye iwabo i Taveta, gufasha abaho.

Kilenga yabwiye BBC Africa Eye ati: “Abantu benshi bavuga ko iyi ndwara ari imivumo y’abakurambere, cyangwa amarozi.

“Ni ko bigenda no ku kindi kintu cyose kitazwi hano. Abantu bahimba inkuru zabo kuri ibyo. Rero nagombaga kugenda nkabwira abantu ko sickle cell atari amarozi. Ko atari umuvumo w’abakurambere.”

Imwe mu ngorane nyamukuru ku bafite sickle cell muri Taveta, n’indi mijyi muri Kenya, ni ukubona imiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa