skol
fortebet

Umurambo w’umugore wakuwe mu rwasaya rw’ingona muri Amerika

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Amerika ivuga ko ingona ifite uburebure bwa metero enye yishwe, nyuma yuko ibonywe muri leta ya Florida ifite ibisigazwa by’umubiri w’umugore mu nzasaya (urwasaya) zayo.

Sponsored Ad

Umugabo wabibonye yabwiye ibitangazamakuru byo muri ako gace ko yabonye iyo ngona mu muyoboro w’amazi wo mu mujyi wa Largo muri Florida, ifite igihimba cyo hasi cy’uwo mugore mu munwa wayo.

Ibiro by’umukuru wa polisi mu karere ka Pinellas byavuze ko iyo nyamaswa yishwe ndetse byemeza ko ibisigizwa by’umubiri wa Sabrina Peckham, wari ufite imyaka 41, byasanzwe mu muyoboro w’amazi.

Iperereza ryitezwe gusobanura uburyo uwo mugore yapfuye.

Polisi yavuze ko abari bari ku kazi bahamagawe ku wa gatanu saa saba n’iminota 50 z’amanywa (13:50) ku isaha yaho, nyuma y’inkuru ko hari hari umurambo mu muyoboro w’amazi.

Jamarcus Bullard yavuze ko yari arimo kugenda n’amaguru ajya mu kizamini-mvugo cy’akazi, ubwo yabonaga iyo ngona, mu munwa wayo ifite icyo yabanje kugira ngo ni cya gikinisho gifite iforoma y’umuntu kimanikwaho imyenda igurishwa.

Amashusho yo mu bitangazamakuru agaragaza ingona nini cyane irambaraye iruhande rw’umuhanda ikikijwe n’abapolisi n’imodoka z’ubutabazi bwihuse.

Ibiro by’isuzuma mu by’ubuvuzi ntibiramenya icyateye urupfu rw’uwo mugore.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuze ko bari barabonye ingona nto muri ako gace, ariko zitanganya umubyimba n’iyo yabonetse.

Jennifer Dean yabwiye igitangazamakuru 10 Tampa Bay ati: "Birarenze. Abana banjye banyura hariya n’amaguru buri gihe. Rero biteye ubwoba cyane. Nabonye ingona zifite uburebure bwa metero imwe cyangwa metero imwe n’igice, ariko nta n’imwe nari nabona nini kuriya."

Bullard we yongeyeho ati: "Ngiye kugura igare [ikinga mu Kirundi] cyangwa ntangire kujya ntega bisi ngiye ku kazi. Zifite imiryango mito, ariko [nta kundi kuko] umuntu yapfuye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa