Kigali

Umurozi yahinduye abahungu be batatu ibishusho ngo bamwubahe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 29 March 2018 Yasuwe: 2662

Mu cyaro cy’ ahitwa Donguila mu gihugu cya Gabon umupfumu kabuhariwe yakoreye abana be ibintu bidasanzwe.

Uyu mupfumu w’ umugore ufite imyaka 51 y’ amavuko yahinduye abahungu be batatu ibishusho bikoze mu biti kuko ngo bari bamusuzuguye.

Amakuru avuga ko umuhungu w’ imfura yabonye ibi bibaye agakizwa n’ amaguru ahunga muri iki cyumweru. Aba bahungu bahinduwe ibishusho bibajwe ngo bavuye ku ishuri bafata inyama mu cyumba cya nyina batabisabiye uburenganzira.

Africa24.info dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugore yahise abahindura ibishushanyo bakimara kurya izo nyama bataranasohoka mu cyumba cye.
Umuhungu w’ imfura utarariye kuri izo nyama, akaba yarabonye ibyabaye kuri barumunabe agahita ahunga arasaba umuntu wese waba uzobereye iby’ ubupfumu kujya kureba barumuna be akabasubiza ubuzima kuko n’ ubu ariko bakimeze.

Uyu muhungu w’ imfura yatinye kongera gusubira mu cyaro avukamo.

Uyu mugore w’ imyaka 51 afatwa nk’ icyago aho atuye arica agakiza ndetse akanatunga icyo akunze cyose. Nta muntu uzi niba abo bahungu bagihumeka cyangwa barapfuye gusa uyu mupfumu abwira abantu ko azabasubiza ubuzima hashize imyaka 10.

Ibi bibumbano bitatu biba mu nzu uyu mugore akoreramo imirimo y’ ubupfumu gusa nta muntu watinyuka ngo abaze ikibazo na kimwe uyu mugore cyangwa ngo amusabe gusubiza abo bana ubuzima.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amazi y’ umugisha arashyirwa mu majwi gutera indwara abaturage

Abantu 1 200 bari mu bitaro 10 bamaze gupfa mu byumweru 2 gusa kubera amazi...
10 September 2018 Yasuwe: 945 0

Ingaruka mbi zo kwambara imyenda y’ imbere ya gacuwa

Imyenda ya gacuwa irakundwa cyane ngo itinda gucika kandi igahenduka ariko...
7 September 2018 Yasuwe: 2272 1

Depite Bobi Wine na Zaake byarangiye bahawe uburenganzira bwo kujya...

Polisi ya Uganda noneho yemeje ko Depite Bob Wine na Depite Francis Zaake...
1 September 2018 Yasuwe: 2521 0

Ingorane ni nyinshi ku mwana unyeye inzoga n’ itabi ari munsi y’ imya...

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo umuntu anyweye inzoga n’ itabi akirimo muto...
30 August 2018 Yasuwe: 673 0

Ubuki niwo muti wa mbere uvura indwara yo gukorora

Impuguke mu buvuzi zo mu Bwongereza zivuga ko ubuki ari wo muti wa mbere...
23 August 2018 Yasuwe: 1145 0

Umubare w’ abamaze kwicwa na Ebola muri Kongo ukomeje kwiyongera

Imibare itangwa na Minisiteri y’ Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya...
21 August 2018 Yasuwe: 474 0