Kigali

Umusore w’imyaka 19 yicishije umusaraba padiri wamusambanyije ku ngufu akiri umwana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 December 2019 Yasuwe: 6030

Umusore ukomoka mu bufaransa w’imyaka 19 witwa Alexandre V. yishe umupadiri witwa Roger Matassoli w’imyaka 91 amunize,amuhoye ingeso mbi yo gusambanya abana bato b’abahungu.



Uyu musore yasanze uyu mupadiri iwe ahitwa Agnetz muri Oise ahita amujomba umudali uriho umusaraba wa Yezu mu muhogo uwinjiramo ahita apfa.

Uyu musore yishe uyu mupadiri witwa Matassoli mu rwego rwo kumwihoreraho cyane ko yamusambanyije we na se umubyara n’abandi bahungu 2 hagati y’umwaka wa 1960 na 2000.

Alexandre utavuzwe imyirondoro ye yose,yatawe muri yombi na polisi ubwo yarimo agerageza gucikira mu modoka ya se.Yahamwe n’ibyaha byo gutoteza,kuniga no kunaniza ubutabera.



Uyu mupadiri wishwe yimuwe muri diyosezi ya Clermont mu mwaka wa 1967 na diyosezi ya Saint-Andre-Farivillers mu 1984 yoherezwa muri aka gace ka Agnertz ko mu majyaruguru y’Ubufaransa kubera iyi ngeso mbi yo gusambanya abana b’abahungu yari yaramwokamye.

Umurambo w’uyu mupadiri wasanzwe mu rugo rwe ufite ibimenyetso by’uko yishwe urubozo,kuwa 04 Ugushyingo uyu mwaka.

Uyu musore wamwishe ntiyabashije guhita ajyanwa mu rukiko kugeza kuwa 26 Ukuboza,cyane ko yahise ajyanwa kwa muganga kubera uburwayi bwo mu mutwe.



Se wa Alexandre witwa Stephane yahise yiyahura ubwo yasambanywaga na Roger Matassoli,ndetse n’uyu musore ngo yagerageje kwiyahura kubera ibyo yakorewe n’uyu mupadiri.

Uyu mupadiri ngo yasambanyaga abahungu kuva ku myaka 6 kugeza kuri 15 gusa ngo mu gace yari atuyemo nta wamufatiye mu cyuho.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazimpaka

    Uyu musore yamwishe kubera agahinda yamuteye.Birababaje cyane.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Kenya: Umubare w’abarwaye Covid 19 wiyongereye cyane bituma irusha u Rwanda...

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya,Mutahi Kagwe,yatangaje ko habonetse abantu...
1 April 2020 Yasuwe: 4248 0

Uburusiya bwatangiye gufasha USA imerewe nabi na Coronavirus

Perezida Vladmir Putin w’uburusiya yakoze igikorwa cy’ubumuntu yoherereza...
1 April 2020 Yasuwe: 3823 0

UNICEF yemeje ko DR Congo ihanganye n’indwara eshanu icyarimwe

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko urwego...
1 April 2020 Yasuwe: 2538 0

Diouf wabaye Perezida wa Marseille yahitanwe na Coronavirus

Umunya Senegal Pape Diouf wayoboye Olympique de Marseille hagati ya 2005...
1 April 2020 Yasuwe: 1437 0

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda babaye 75…Habonetse 5 kuri uyu wa...

Minisiteri y’Ubuzima yamaze gutangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31...
31 March 2020 Yasuwe: 2194 0

Burundi: Habonetse abarwayi babiri ba Coronavirus ku nshuro ya...

Mu gihugu cy’u Burundi,hagaragaye abarwayi ba mbere babiri ba Coronavirus...
31 March 2020 Yasuwe: 4283 0