skol
fortebet

Umutingito ukomeye cyane wahitanye abarenga 300 muri Turukiya na Siriya

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Turukiya na Syria habaye umutingita ukomeye cyane wahitanye abarenga 300 hanyuma abarenga 2,000barakomereka.
Uyu mutingito udasanzwe uri ku gipimo cya 7.8,wahitanye abantu benshi mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Turukiya no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Siriya ndetse abandi benshi baburiwe irengero kuko baheze mu bikuta byasenyutse.
Akazi karacyari kenshi cyane mu gushaka abagwiriwe n’amazu n’ibindi bikorwaremezo.Uyu mutingito ngo wageze Cyprus na Lebanon. (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Turukiya na Syria habaye umutingita ukomeye cyane wahitanye abarenga 300 hanyuma abarenga 2,000barakomereka.

Uyu mutingito udasanzwe uri ku gipimo cya 7.8,wahitanye abantu benshi mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Turukiya no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Siriya ndetse abandi benshi baburiwe irengero kuko baheze mu bikuta byasenyutse.

Akazi karacyari kenshi cyane mu gushaka abagwiriwe n’amazu n’ibindi bikorwaremezo.Uyu mutingito ngo wageze Cyprus na Lebanon.

Umuturage witwa Erdem, w’ahitwa Gaziantep yagize ati "Ntabwo nigeze numva ikintu nk’iki mu myaka 40 maze ku isi."

Ikigo cya Amerika Geological Survey kivuga ko uyu mutingito upima uburemere bwa 7.8 wumvikanye saa cyenda n’iminota 17 mu masaha ya Bujumbura na Kigali, hafi y’Umujyi wa Gaziantep.

Abategetsi ba Turukiya bemeza ko hapfuye abarenga 76 kugeza ubu mu mijyi irenga icumi, harimwo na Diyarbakir.

Muri Syria ibinyamakuru bya leta bivuga ko wahitanye abarenga 50.

Reuters yo iravuga ko abarenga 300 bamaze kuhasiga ubuzima ndetse ko imibare iratumbagira cyane.

Amazu menshi yasenyaguritse, abashinzwe ubutabazi bakaba boherejwe gushaka ababa bagihumeka bagwiriwe n’ibikuta.

Minisitiri wa Turukiya ushinzwe umutekano Suleymon Soylu avuga ko imijyi icumi ariyo yakozweko irimo: Gaziantep, Kahramanmaras, Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa