skol
fortebet

UN yemeje ko abagera ku 400.000 bamaze guhunga bava i Goma,aberekeje I Sake bari mu mazi abira

Yanditswe: Friday 28, May 2021

Sponsored Ad

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) waburiye ko abantu bagera ku 400.000 bamaze guhunga bava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Sponsored Ad

Ku wa kane, abakuru b’uwo mujyi utuwe n’abaturage miliyoni ebyiri bategetse ko bamwe mu bahatuye bahakurwa.

Abo bategetsi bafite impungenge ko amazuku cyangwa amahindure (lava) atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ’tsunami’ n’igicu cya gaz irimo uburozi.

Nkuko umunyamakuru wa BBC Emery Makumeno uri i Goma abivuga, hafi kimwe cya kabiri cyawo kirimo ubusa, urasa nk’utakibamo abantu.

Gusa ubuzima buri kugaruka buhoro buhoro nyuma y’uko imitingito yoroheje kuva mu ijoro ryo ku wa kane, abakiri muri Goma bagatangira gusubira mu mihanda, nk’uko Makumeno abivuga.

Kwimurwa kw’abantu ku wa kane kwatewe n’ukwiyongera kw’imitingito iva ku kirunga cya Nyiragongo - n’ubwoba bwuko cyakongera kuruka.

Umujyi wa Sake, uri kuri kilometero hafi 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma, ubu wuzuye abo bahunze.

Abandi berekeje mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda, muri pariki ya Virunga muri DR Congo, abandi bakambuka ikiyaga cya Kivu bagana muri Kivu y’Epfo mu mijyi nka Bukavu.

Abandi bagihunga bacyeya bambutse umupaka binjira mu Rwanda ku wa gatanu mu gitondo.

Imiryango itanga imfashanyo irimo gufasha, mu gihe abavuye mu byabo bacyeneye ibiribwa, aho kuba, amazi n’ibikoresho by’isuku n’isukura.

Amakuru avuga ko nubwo abahungiye mu Rwanda bafashwe neza,abanyekongo berekeje i Sake bari mu buzima bukomeye cyane kuko bahunze nta biribwa ndetse naho i Sake kubona ibyo kurya ngo n’ikibazo gikomeye kuko umuntu ariwe yikora ku mufuka yaba nta mafaranga akicwa n’inzara.

Mu ijoro ryo ku wa kane, humvikanye imitingito micyeya ugereranyije na mbere - bituma hari bamwe bagira icyizere ko ibi bishobora kuba birimo kugera ku mpera.

Ariko, urusaku ruteye ubwoba ruracyumvikana ruva kuri Nyiragongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa