skol
fortebet

Urukiko rwo mu Burundi rwakatiye 24 bazira ibyaha byo kuryamana kw’abahuje igitsina

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho bamwe mu bategetsi mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba bamaganiye kure abaryamana bahuje ibitsina, mu Burundi 24 bafite uwo muco bamaze gukatirwa n’urukiko .

Sponsored Ad

Nyuma y’aho bamwe mu bategetsi mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba bamaganiye kure abaryamana bahuje ibitsina, mu Burundi 24 bafite uwo muco bamaze gukatirwa n’urukiko .

Uburundi bwashyize ho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina kuva mu mwaka wa 2009, aho ufashwe agomba kujya ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 muri gereza.

AFP yatangaje ko hari urukiko rwayihaye amakuru ko bamwe mu bategetsi b’ibihugu bya Afuri y’Uburasirazuba bamaze kwemeza ko biteguye guhangana n’ababana bahuje ibitsina cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina bo muri icyo cyiciro.

Igipolisi cy’Uburundi cyataye muri yombi Abagabo 17 n’abagore 7 kuya 23 z’ukwezi gushize kwa Gashyantare 23 ,2023,hari mu birori byiswe MUCO Burundi waberaga mu mugi w’ubutegetsi wa Gitega wari wateguwe n’imiryango idaharanira inyungu igamije gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Ni nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage bari bitabiriye ibyo birori, bagaha Polisi y’igihugu amakuru y’uko abaryamana bahuje igitsina bitabiriye ibyo birori nayo ikabata muri yombi kuva ubwo.

Polisi yavuze ko abo bose yafashe yabasanganye ibimenyetso bibahamya ubutinganyi birimo n’udukingirizo bakoresha n’ibindi bijyanye n’ako kazi batavuze amazina.

Armel Niyongere ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ACAT Burundi yatangaje ko aba 24 bafashwe bamaze iminsi 10 bahatwa ibibazo byarangiye bahamijwe icyaha cy’ubutinganyi.

Mu minsi mike ishize, Perezida w’uburundi Evariste Ndayishimiye yatabye abaturage be kwamagana no kurandura burundu umuco w’abaryamana bahuje ibitsina uhereye mu mizi yawo.

Aho yagize ati” Ndasana Abarundi mwese kurwanya abo bose bimitse umuco mubi w’ubutinganyi, kuko n’Imana ubwayo ntishobora kubihanganira . abameze uko bagomba guhanwa ndetse bagafatwa nk’abanyamahanga.

The eastafrican

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa