skol
fortebet

US: Ubukonje bukabije bukomeje kwica abantu benshi

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

ikiza cy’urubura cyugarije Amerika ya Ruguru cyatumye umujyi wa Buffalo, mu ntara ya New York, usa n’ahari kubera intambara, nk’uko bivugwa n’umukuru w’iyo ntara.
Ku wa mbere, uwo mujyi wabaruye abantu 25 bahitanywe n’ubukonje buturutse kuri icyo kirere kibi, mu gihe ku wa Cyumweru bari 13 gusa.
Iki kiza kimaze guhitana abantu 50 mu gihugu cyose.
Abakurikirana uburyo ikirere gihinduka bavuga ko iki kiza kizagabanuka mu minsi mike iri imbere ariko abantu n’ubu bagirwa inama yo kwirinda gufata (...)

Sponsored Ad

ikiza cy’urubura cyugarije Amerika ya Ruguru cyatumye umujyi wa Buffalo, mu ntara ya New York, usa n’ahari kubera intambara, nk’uko bivugwa n’umukuru w’iyo ntara.

Ku wa mbere, uwo mujyi wabaruye abantu 25 bahitanywe n’ubukonje buturutse kuri icyo kirere kibi, mu gihe ku wa Cyumweru bari 13 gusa.

Iki kiza kimaze guhitana abantu 50 mu gihugu cyose.

Abakurikirana uburyo ikirere gihinduka bavuga ko iki kiza kizagabanuka mu minsi mike iri imbere ariko abantu n’ubu bagirwa inama yo kwirinda gufata ingendo keretse ari izikenewe cyane.

Iki kiza kimaze iminsi gihungabanyije ibintu ariko ubu umuriro urimo kugaruka nyuma y’iminsi abantu bari mu kizima.

Abakiriya hafi 200.000 ntibagira umuriro kuva ku cyumweru nyuma ya sasita (mu masaha yo mu burasirazuba bwa Amerika na Canada) bavuye kuri miliyoni 1.7, nk’uko byandikwa na Associated Press.

Ingendo ibihumbi z’indege zarahagaritswe, bituma abantu benshi badashobora kugera mu miryango yabo ngo basangire Noeli.

Abanyamerika miliyoni 55 ku cyumweru bari bagifite umuburo ko hari ikiza cy’imbeho.

Umukuru w’intara ya New York Kathy Hochul usanzwe avuka Buffalo – yagize ati: “Bigiye mu mateka nk’ikiza cya mbere gikomeye mu mateka ya Buffao.”

Yabwiye abanyamakuru ku cyumweru ku mugoroba ati: “Uhageze wagira ngo ni ahabereye intambara, imodoka ku muhanda nazo ziteye agahinda.”

Kugeza uyu munsi biravugwa ko imibare y’abahitanwe n’iki kiza bari gukabakaba 30 muri ako gace.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa