skol
fortebet

MONUSCO yasubije abayishinje guha ibikoresho M23

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

MONUSCO yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ayishinja gusiga imodoka nyinshi zikora mu kigo cyayo kugira ngo inyeshyamba za M23 zizikoreshe mu guhangamura FARDC.

Sponsored Ad

Abakoresha izi mbuga bavuze ko ubwo MONUSCO yavaga mu kigo cya Rwindi muri teritwari ya Rutshuru,basigiye ibikoresho byinshi bizima umutwe wa M23.

Umuvugizi wa MONUSCO i Beni, Jean Tobie Okala, yagize ati:“Nta mpano zatanzwe. Imodoka zasigaye inyuma ni ibikoresho bidakora. Intwaro zose, amasasu, ibikoresho kabuhariwe birimo itumanaho n’iby’ubugenzuzi, amashanyarazi na moteri bikora byavanywe neza mu birindiro bya Rwindi na Nyanzale. ”

Ku bwe, ibinyabiziga bike bidakora hamwe na za moteri n’ibindi bitari bigikoreshwa byasigaye muri icyo kigo kubera igihe gito bari bafite kandi nta bushobozi bwo kubitwara bari bafite.

Mu minsi mike ishize, MONUSCO yavuye by’agateganyo mu birindiro byayo bya Rwindi muri Rutshuru mu rwego rwo kujya gutanga ingufu mu tundi turere,nyuma y’icyifuzo cya guverinoma ya Kongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa