skol
fortebet

Ababyeyi bagaragaye bari kujugunya abana babo inyuma y’uruzitiro rw’amashanyarazi babahungisha Abatalibani [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuzima bukomeje kuba bubi ku baturage batifuza kuyoborwa n’Abatalibani baherutse gufata igihugu cya Afghanistan kuko hari amashusho yagaragaye ababyeyi bari kujugunya abana babo inyuma y’uruzitiro rw’ikibuga cy’indege cya Kabul kugira ngo babahungishe.
Abagore bari bafite ubwoba bwinshi,bagaragaye bari kujugunya abana babo babanyujije hejuru y’uruzitiro rwari rwashyizwemo amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Kabul hanyuma bagasaba abongereza bari imbere muri icyo kibuga kubabajyanira ahari (...)

Sponsored Ad

Ubuzima bukomeje kuba bubi ku baturage batifuza kuyoborwa n’Abatalibani baherutse gufata igihugu cya Afghanistan kuko hari amashusho yagaragaye ababyeyi bari kujugunya abana babo inyuma y’uruzitiro rw’ikibuga cy’indege cya Kabul kugira ngo babahungishe.

Abagore bari bafite ubwoba bwinshi,bagaragaye bari kujugunya abana babo babanyujije hejuru y’uruzitiro rwari rwashyizwemo amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Kabul hanyuma bagasaba abongereza bari imbere muri icyo kibuga kubabajyanira ahari umutekano.

Ibi byabaye ubwo aba Batalibani barasaga amasasu menshi mu bantu bigaragambyaga bashaka guhunga abandi bakabakubita inkoni nyinshi.

Umuryango wa Hoteli yitwa Baron iri hafi y’ikibuga cy’indege cya Kabul niwo wakoreshwaga n’abanya Afghanistan benshi bashakaga guhungira muri UK.

Aha hari harinzwe n’abakomando b’Abatalibani batari bafite impungenge zo kurasa uwo ariwe wese ushatse kuhegera.

Umwe mu basirikare yabwiye The Independent ati “Abagore bamwe bari bataye umutwe kubera gukubitwa n’abatalibani.Basakuzaga bati “Tabara umwana wanjye,bakatujugunyira abana.Bamwe mu bana bwagwaga ku nsinga z’amashanyarazi.Byari biteye ubwoba kubibona.Nyuma nta mugabo n’umwe muri twe warize.”

Abatalibani batangiye kugaragaza ishusho nyayo yabo ku munsi w’ejo kuko bishe abigaragambya,bakubita abantu,baranabahohotera bikabije.

Nibura abantu 3 bapfuye abandi 6 barakomereka cyane Ubwo abatalibani barekuraga umuriro mu baturage ahitwa Jalalabad mu burasirazuba bwa Afghanistan.





Abatalibani batangiye Politiki y’urugomo no kwica

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa