skol
fortebet

Abagizi ba nabi bishe abantu umunani babasanze mu isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Monday 30, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi babiri bitwaje imbunda binjiye mu ahari itsinda ry’abantu bizihizaga isabukuru y’amavuko muri Afurika y’Epfo bica abantu umunani,hanyuma bakomeretsa abandi bane.
Polisi yo muri iki gihugu yabyutse itangaza ko aba bagizi ba nabi barashe abantu umunani batazwi.
Iti"Nyiri inzu yizihizaga isabukuru y’amavuko ubwo abantu batazwi bitwaje intwaro binjiraga mu rugo,hanyuma batangira kurasaba abashyitsi.
Mu itangazo rya polisi,bivugwa ko aba bantu bakoze aya mahano kuri iki cyumweru (...)

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi babiri bitwaje imbunda binjiye mu ahari itsinda ry’abantu bizihizaga isabukuru y’amavuko muri Afurika y’Epfo bica abantu umunani,hanyuma bakomeretsa abandi bane.

Polisi yo muri iki gihugu yabyutse itangaza ko aba bagizi ba nabi barashe abantu umunani batazwi.

Iti"Nyiri inzu yizihizaga isabukuru y’amavuko ubwo abantu batazwi bitwaje intwaro binjiraga mu rugo,hanyuma batangira kurasaba abashyitsi.

Mu itangazo rya polisi,bivugwa ko aba bantu bakoze aya mahano kuri iki cyumweru mu mujyi w’icyambu wa Gqeberha,wahoze witwa Port Elizabeth.

Polisi ivuga ko abantu umunani bahise bapfa abandi 3 barakomereka ndetse ngo ubuzima bwabo buri mu kaga mu bitaro.Nyiri urugo ari mu bantu bishwe.

Iperereza ryahise ritangira ndetse polisi ir guhiga bukware abakekwaho gukora ubu bwicanyi.

Kurasa abantu bimaze kumenyerwa muri Afurika y’Epfo kuko iki gihugu kiri mu bya mbere ku isi mu bikorerwamo ubwicanyi bukorwa n’amabandi agira urugomo rwinshi yasinze.

Muri iki gihugu,mu mwaka ushize habaye ubwicanyi bwahitanye abantu barenga 20 mu tubare tubiri dutandukanye two mu mujyi wa Johannesburg n’ahitwa Pietermaritzburg.

Ibitekerezo

  • Aka kavuyo niko HRW iba ishaka: ukwishyira ukizana kwabarurage muri demokarasi.
    Isi irashaje kabisa: kubona himakazwa ubugizi bwa nabi ku mugaragaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa