skol
fortebet

Abakongoman b’abatutsi baravugako bari gukumirwa kwiyandikisha ngo bazatore

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi mu burasirazuba bwa Congo baravuga ko bakomeje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku moko biturutse ku magambo y’urwango ya bamwe mu bategetsi b’iki gihugu.

Sponsored Ad

Abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi mu burasirazuba bwa Congo baravuga ko bakomeje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku moko biturutse ku magambo y’urwango ya bamwe mu bategetsi b’iki gihugu.

Mu mujyi muto wa Nyangezi niho havugwa ibi bikorwa, aho mu bihe bishize byabaye ngombwa ko hifashishwa igipolisi mu guherekeza abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi, ubwo bajyaga kwiyandikisha ku malisiti y’itora ngo bazagire uruhare mu matora ategerejwe muri iki gihugu.

Umwe muri aba baturage yagaragaye kuri site y’ibarura ry’amatora, yakubiswe n’insoresore zo muri ako gace ngo azira ko ari umututsi.

Philippe Ruhara, ukuriye itsinda ry’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi muri kivu y’amajyepfo, bazwi nk’abanyamurenge avuga ko bahangayitse cyane kubera umutekano w’abantu babo muri iki gihe.

Avuga ko bakomeje kubwirwa amagambo y’urwango bababwira ko bakwiye gutaha iwabo mu Rwanda.

Mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa DR Congo hakomeje kuvugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda nyuma y’uko umutwe wa M23 utangije urugamba muri kivu y’amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa