skol
fortebet

Abakozi 2 ba Ambasade y’Uburusiya i Kabul baguye mu gitero yagabweho

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’ibyihebe muri leta ya kisilam wigambye igitero cya bombe y’umwiyahuzi hafi y’amabasade y’Uburusiya mu murwa mu kuru wa Afuganistan,Kabul cyagabwe kuri uyu wambere.

Sponsored Ad

Umutwe w’ibyihebe muri leta ya kisilam wigambye igitero cya bombe y’umwiyahuzi hafi y’amabasade y’Uburusiya mu murwa mu kuru wa Afuganistan,Kabul cyagabwe kuri uyu wambere.

N’igitero cyahitanye abakozi babiri bo muri amabasade y’uburusiya n’abandi bagera kuri bane bahasize ubuzima.

Kibaye igitero cya mbere gitewe kuri ambasade y’abanyamahanga muri Afuganistani kuva Abatalibani bafata ubutegetsi mu kwezi kwa munani, umwaka ushize.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Afuganistani yemeje urupfu rw’abo bakozi babiri ba ambasade y’Uburusiya.

Igiporisi cy’i Kabul cyavuze ko abanyefuganistani bari bategereje gufashwa kuri ambasade nabo bapfuye hamwe n’abandi batari bake bakomeretse.

Ubwicanyi muri Afuganistani bwari bwaragabanutse cyane kuva aho Abatalibani bagarukiye ku butegetsi. Ariko hakunze kuba ibitero bito bito hirya no hino, bikorwa n’umutwe wai ISIS.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga , Sergei Lavrov, yavuze ko hagiye gufatwa ingamba zo gukomeza umutekano kuri ambasade y’Uburusiya i Kabul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa