skol
fortebet

Abantu 12 bivugwa ko baguye mu myigaragambyo i Baghdad muri Iraki

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres kuri uyu wa mbere yamaganye abanya-Iraki,asaba impande zishyamiranye kumvikana.

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres kuri uyu wa mbere yamaganye abanya-Iraki,asaba impande zishyamiranye kumvikana.

Ni inyuma y’aho abantu 12 bari mu myigaragamyo barashwe bariho bagerageza kwinjira mu nyubako za leta mu murwa mukuru wa Baghdad.

Umuvugizi we, Stephane Dujarric, yavuze ko ari gukurikiranira hafi iyo myivumbagatanyo , asaba ko yahagarara bakimika inzira y’ibiganiro.

Igice cyo ku murwa mukuru Baghdad kizwiho gucungirwa umutekano cyane , nicyo cyabereyemo imyigaragambyo kuri uyu wambere.ni nyuma y’aho umutegetsi ukomeye cyane w’idini y’abayislamu b’Abashiite muri Iraki, Moqtada Sadr, atangaje ko avuye muri politiki.

Iraki imaze igihe mu cyuka kibi cya poritike cyatumye kugera ubu igihugu kimaze amezi kitarashyiraho leta nshya nka Minisiteri w’intebe cyangwa umukuru w’igihugu.

Ibi byatumye abashyigikiye Sadr bagumuka biroha mu gice cya Baghdad, ahakorera reta, nyuma y’itangazo ry’uwo muyobozi wabo.

Amakuru ava mu bashinzwe umutekano avuga ko mu masaha y’umugoroba hatewe ibisasu birindwi muri icyo gice kirinzwe cyane, ahari inyubako za reta na za ambasade.

Kugera ubu ntiharamenyekana uri inyuma y’ibyo bitero byakurikiwe n’amasasu y’imbunda yarashwe muri icyo gice.

Ibitekerezo

  • Bazabazwe ibihugu bya gashizantambara: USA, FRance, UK

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa