skol
fortebet

Abantu 20 nibo bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana EACRF na Monusco i Goma

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu barenga 20 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo abandi benshi bataramenyekana barakomereka mu mujyi wa Goma.

Sponsored Ad

Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo kare ku munsi w’ejo kuwa 30 Kanama 2023,aho abakristu bagize urusengero rwa Wazalendu bakomeje kwigaragambya basaba ko ingabo z’umuryango w’abibumbye n’iza EAC zava muri Kongo.

Abashinzwe umutekano bafashe abarenga 145 mu bigaragambyaga, urusengero rwabo ruratwikwa, ndetse na radio yabo irasahurwa.

Abanyamakuru nabo bahutajwe n’inzego z’umutekano ubwo bakoraga akazi kabo

Iyi mibare yatangajwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwashimangiye ko kubarura ibyangiritse n’abaguye muri iyo myigaragambyo bigikomeje I Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa