skol
fortebet

Abantu benshi bahungiye ibitero bya Israel mu mujyi muto cyane utashobora kubakira

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahungiye hano bavuye mu majyaruguru bifashishije buri kintu cyose cyashoboraga kubatwara - imodoka iyo babaga bafite ibitoro, ifarasi n’ikinyabiziga kimeze nk’ingorofani ku bashoboye kukibona, n’amaguru ku batari bafite ayandi mahitamo.

Sponsored Ad

Kandi icyo basanze aha, ni umujyi uri ku mavi, utiteguye kuba ubu abaturage bawo urebye bikubye kabiri mu ijoro rimwe.

Buri cyumba, buri kayira na buri muhanda byuzuye abagabo, abagore n’urubyiruko. Kandi nta handi hantu hahari ho kujya.

Umutwe wa Hamas uvuga ko abantu 400,000 muri miliyoni 1.1 baba mu majyaruguru ya Gaza berekeje mu majyepfo mu masaha arenga 48 ashize banyuze mu muhanda munini wa Salah al-Din, nyuma yuko Israel itanze itegeko ryo kuhava.

Nari ndi muri bo, hamwe n’umugore wanjye n’abana batatu, ndetse n’ibiribwa byo kutumaza iminsi ibiri.

Kuri benshi, inkeke y’ibisasu bya Israel n’igitero cyayo gishobora kubaho umwanya uwo ari wo wose - nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bavuye muri Gaza bishe abantu 1,300 muri Israel - byaburijemo itegeko rya Hamas ryo kuguma aho bari bari.

Ariko muri ubu butaka bufunganye, bugoswe ku mpande zose kandi bwashyizwe mu kato gatuma butagera ku bindi bice by’isi, amahitamo y’aho umuntu yerekeza ni macyeya. Umutekano nta na rimwe uba wizewe.

Ku bw’ibyo rero imbaga y’Abanya-Gaza, barimo benshi bari bamaze guta ingo zabo kubera ibisasu, bose bamanjiriwe, bose bafite ubwoba, bose batazi ikintu na kimwe ku kigiye gukurikiraho, berekeje hano.

Uyu mujyi, ubusanzwe utuwe n’abantu 400,000, mu ijoro rimwe wuzuye cyane ugera ku barenga miliyoni imwe. Hamwe n’abavuye mu majyaruguru, hari n’abavuye mu burasirazuba, bwashegeshwe bikomeye mu ntambara yo mu 2014.

Buri muntu umwe muri bo acyeneye aho kuba n’ibiribwa, kandi nta n’umwe uzi igihe ibi bizamara.

Ibintu byacitse intege

Amikoro macye arimo gushira, byihuse. Uyu ni umujyi wari usanzwe unaniwe cyane. Kandi abantu benshi bahaje bawuremereye cyane, none ubu ibintu byatangiye gucika intege.

Ibitaro bikuru bya hano, bisanzwe bisigaranye ibikoresho by’ingenzi bicye, ntibyakiriye gusa abarwaye n’abakomeretse bavuye mu majyaruguru - ahubwo ubu byanahindutse ubuhungiro.

Impunzi zitonze umurongo mu birongozi (corridors), mu gihe abaganga barimo kwita bu bashya bahageze bakomerekejwe n’ibisasu bya Israel. Imiborogo y’abasaba kwitabwaho ni yo yumvikana.

Ntushobora kurenganya abantu ku kuba baje hano.

Ibitaro ni hamwe mu hantu hatekanye cyane ho mu gihe cy’intambara, harinzwe n’amategeko mpuzamahanga.

Ariko hari ukuntu aba bantu wenda bashobora kuba ari abagize amahirwe, nibura kugeza ubu.

Abaganga bavuga ko urebye ari nkaho nta kintu na kimwe bafite cyo guha aba bashya baza ku bwinshi bakomeretse - amazi ari gutangwa ku gipimo ntarengwa cya mililitiro (ml) 300 kuri buri murwayi. Impunzi nta kintu na kimwe zibona (zihabwa).

Ahandi, abatuye hano barimo kwakira abashya bahagera. Benshi bari hano i Khan Younis, na mbere babagaho mu bucucike. None ubu bararundanye.

Nabonye amacumbi mato, yari asanzwe atuwemo n’abantu benshi barenze abo afite ubushobozi bwo gucumbikira bisanzuye, ahinduka "ingo" z’abantu 50 cyangwa 60 - nta muntu n’umwe washobora kubaho gutya igihe kirekire.

Umuryango wanjye ubu usangiye inzu n’indi miryango ine mu icumbi ririmo ibyumba bibiri bito byo kuraramo. Hari metero zidutandukanya. Mfata ko twe turi mu banyamahirwe.

Amashuri yo muri uyu mujyi, na yo "atekanye" muri iyi ntambara, yuzuye imbaga y’imiryango - wenda ibarirwa mu bihumbi za mirongo, ariko se ni nde wabimenya? Ntiwarekeraho kubara ubaye ubitangiye.

Ku ishuri rimwe, ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritanga imfashanyo (UNRWA), buri cyumba cy’ishuri kiruzuye, buri baraza riranyuranaho imigozi yanitseho imyenda.

Ababyeyi b’abagore na ba nyirakuru b’abari hano barimo gutekera ku ntebe zirambuye ziri ku irembo, mu gihe abana babo atari bo baza kubona ibiryo bihiye.

Ariko iyo nta kindi cyumba gihari - kandi rero nta kindi cyumba gihari - abantu byanze bikunze bararenga bakajya mu mihanda, bakuzura mu tuyira no mu mihanda yo munsi y’ubutaka, bakabayo bakanaryama ku butaka, mu mukungugu, mu byasenyutse, bategereje ikintu cyiza kurushaho gishobora kutazigera kibageraho na rimwe.

Hari ibiribwa bicye, ibitoro bicye. Nta mazi ari mu maduka. Stasiyo z’amazi ni yo mizero. Ibintu bimeze nabi cyane.

Kandi si nkaho uyu mujyi utekanye kuburyo nta gishobora kuwugirira nabi. Uraswaho ibisasu mu buryo buhoraho - uracyari mu gace k’intambara. Inyubako zahirimye n’ibirundo by’ibyasenyutse, byuzuye mu mihanda.

Numvise ibisasu bya rokete byoherezwa biva hafi y’ibitaro, mu gihe Hamas ikomeje kurasa muri Israel. Ubwo ni ubutumire bugaragara bw’ibitero byo kwihorera.

Urusaku rucye rw’indege nto z’intambara zitarimo umupilote (zizwi nka drone) za Israel, zishakisha ahandi ho kurasaho, rukomeza kumvikana.

Nuko ibisasu bikamishwa, inyubako zigahirima, n’uburuhukiro bw’imirambo (morgues) hamwe n’ibitaro bikuzura abandi bantu.

Mu gitondo cyo ku cyumweru, igisasu cyaguye hafi y’icumbi ry’umuryango wanjye. Kubera ko serivisi za telefone zitarimo gukora cyangwa zangiritse bikomeye, byamfashe iminota 20 kugira ngo nshobore guhamagara umuhungu wanjye.

Abantu ntibashobora kubaho gutya. Kandi igitero (cyo ku butaka) cya Israel ntikiratangira.

Nataye amakuru mu ntambara enye hano muri Gaza, iwacu. Nta na rimwe nigeze mbona ibintu bimeze gutya.

Nubwo bwose intambara zabanje zari zimeze nabi, nta na rimwe nabonye abantu basonza cyangwa bicwa n’inyota aha hantu. None ubu ibyo ni ikintu gishobora kubaho.

Uburyo bumwe bwonyine bwo kuva muri Gaza, inzira ya Rafah yerekeza mu Misiri, buracyafunze. Kandi Misiri irabizi ko kuyifungura byakwinjiza amakuba mashya ajyanye n’imibereho.

Ubu hari impunzi miliyoni imwe z’Abanya-Gaza zitegerereje kuri kilometero 20 uvuye i Rafah. Mu gihe iyo nzira yaba ifunguwe, hazaba umuvundo.

Nabonye ibintu nk’ibyo mu 2014, ubwo abantu babarirwa mu bihumbi bageragezaga guhunga intambara. Kuri iyi nshuro, byaba bibi cyane, cyane kurushaho. Ibyo ni byo Misiri itinya.

Umwuzure w’inyokomuntu nta kindi uzakora kitari ugukumunzura umupaka, kandi bizaba amakuba n’umuvundo nanone.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa