skol
fortebet

"Abanya Kenya bakeneye gukubitwa"-Gen Muhoozi yasabye Museveni ingabo zo kujya gukubita abanya Kenya

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yagiye mu mpaka zerekeranye n’igitero cyagabwe ku mutungo w’umuryango w’uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta mu majyaruguru ahitwa Northlands.
Gen Muhoozi yavuze ko azohereza ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) guhiga abantu bangije imitungo ya Perezida Uhuru Kenyatta.
Ku wa gatandatu, uyu musirikare utavugwaho rumwe yagiye ku mbuga nkoranyambaga asobanura ko uyu wari umukuru w’igihugu warangije Manda ari ’mukuru we’ (...)

Sponsored Ad

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yagiye mu mpaka zerekeranye n’igitero cyagabwe ku mutungo w’umuryango w’uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta mu majyaruguru ahitwa Northlands.

Gen Muhoozi yavuze ko azohereza ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) guhiga abantu bangije imitungo ya Perezida Uhuru Kenyatta.

Ku wa gatandatu, uyu musirikare utavugwaho rumwe yagiye ku mbuga nkoranyambaga asobanura ko uyu wari umukuru w’igihugu warangije Manda ari ’mukuru we’ agaragaza ko atishimiye ibyabaye ku wa mbere.

Yakomeje avuga ko igihugu cya Uganda nacyo kizohereza UPDF kurinda uwahoze ari perezida, yongeraho ko na bo "bazakomeretsa ku mubiri" abo bagizi ba nabi bangije imitungo ye.

Yagize ati "Umurima wa mukuru wanjye watewe n’abanyakavuyo mu minsi ishize.Turohereza ingabo za UPDF kumurinda.Tuzakubita abo banyakavuyo..."

Gen Muhoozi yakomeje ati, "Nasabye Muzehe [Perezida Museveni] kunyohereza nk’Umuyobozi uyoboye ingabo,OC (Officer Commanding) muri Northlands.Icyo dukeneye ni ingabo 200 za 200 UPDF kujya gutanga amategeko. Yarambajije ngo kubera iki ?Ndamusubiza nti abanyakenya bakeneye gukubitwa .Yarabyanze."

Uyu murima wa Northlands Farm uherereye ahitwa Ruiru watewe n’abigaragambya bashyigikiwe n’ishyaka Azimio la Umoja riri kwigaragambya ryamagana ubutegetsi bwa Ruto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa