skol
fortebet

Abanyamulenge basabye Leta ya RDC ubusobanuro ku mikoranire yayo n’ingabo z’u Burundi

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi Cadet, kuri uyu wa 5 Mutarama 2023, yavuze ko bakomeje guterwa impungenge n’imikoranire iri hagati y’abasirikare b’u Burundi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC..
Bavuga ko bamenye ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu by’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho bagomba gukorana n’ingabo za Leta ya Congo, na FARDC.
Bakemanga intego nyakuri y’ubu bufatanye (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi Cadet, kuri uyu wa 5 Mutarama 2023, yavuze ko bakomeje guterwa impungenge n’imikoranire iri hagati y’abasirikare b’u Burundi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC..

Bavuga ko bamenye ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu by’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho bagomba gukorana n’ingabo za Leta ya Congo, na FARDC.

Bakemanga intego nyakuri y’ubu bufatanye kuko inshuro nyinshi ingabo za Leta ya Congo zikorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo CODECO, Mai Mai, Nyatura, FDLR, Red Tabara n’indi ihiga bukware Abanyamulenge.

Bagaragaza ko ubwo Gen Chico Tshitambwe wa FARDC na Ramazani Fundi bageraga mu Minembwe, ibintu byasubiye irudubi kugeza n’aho abaturage batuye mu bice bitandukanye n’ibyegereye icyicaro cya Brigade ya 12 batangira guhunga.

Ubu bwoba bwatumye basaba ibisobanuro Leta ya Congo byizeza abaturage ba Minembwe ko batekanye ndetse no kubwirwa impamvu Congo ikorana n’ingabo z’u Burundi.

Sosiyete Sivile ya Minembwe yasabye gusobanurirwa impamvu ingabo z’u Burundi zitaje mu masezerano y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko uyu muryango wohereje ingabo zo kugarura amahoro muri Congo.

Kugaragarizwa niba amasezerano y’imikoranire ya FARDC n’ingabo z’u Burundi ari zo FNDB azwi n’abanye-Congo.

Basabye kwerekwa niba koko iyi mikoranire igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ndetse n’impamvu bahisemo kuzana izi ngabo muri Minembwe aho kuzijyana mu bice birimo imitwe ya Mai Mai, na FDLR ihohotera abaturage bo mu bwoko bw’abanyamulenge.

Abanyamulenge bakaba bagaragaje ko izi ngabo ahantu zageze ntacyo zakoze ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro, ahubwo Inka z’abanyamulenge zikaba zarasahuwe kandi bagahohoterwa.

Ikindi basabye ni uko abasirikare b’Abarundi bakagombye kubanza kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu Burundi irimo Red Tabara na FNL-Nzabampema iri mu yica ikanatoteza Abanyamulenge.

Bavuga ko Guverinoma y’u Burundi ikwiriye kumenya ko irimo gukorana n’abakora ibikorwa bitari byiza cyane cyane ingabo za FARDC zibarizwa muri brigade ya 12 izwi mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo ku baturage ba Minembwe.

Muri iri tangazo bibukije u Burundi kwitonda kugira ngo batagwa mu mutego w’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse bakamenya ko abaturage ba Minembwe barushye bihagije ku buryo badakeneye urusaku rw’amasasu.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa