skol
fortebet

Abanyarwanda 3 bafungiwe I Burundi bazira kujya kuhagurira ibishyimbo

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri 2022, Polisi y’u Burundi mu Ntara ya Kayanza yerekanye abagabo batatu ivuga ko ari Abanyarwanda yafashe bagura ibishyimbo muri icyo gihugu.
Umuyobozi wa Komine Kabarore mu Ntara ya Kayanza, Berchimas Nsaguye yatangaje ko abo bantu bafatiwe ku butaka bw’u Burundi bakaba barinjiye mu buryo butemewe n’amategeko.
Ngo abo bagabo uko ari batatu bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru. Bivugwa ko bari bafite ibiro bigera ku 100 by’ibishyimbo bari baje kugura.
Ngo ibyo (...)

Ngo ibyo bishyimbo babiguraga mu baturage mu buryo butemewe maze bakabyambutsa mu Rwanda banyuze inzira y’ubusamo.

Umuyobozi wa Komine Kabarore yabwiye Radiyo Isanganiro yo mu Burundi ko bariya bagabo bari gukorwaho iperereza ryimbitse, nibasanga nta bugizi bwa nabi bari bitwikiriye bazashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda.

Nta n’urundi rwego ruremeza niba abo bantu koko ari Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda ntacyo buratangaza.

IVOMO:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa