Abarwanyi ba Wagner batakaje abayobozi babo babwiye Putin ko bazamwereka umujinya
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023
Abarwanyi ba Wagner bari muri Belarus, bariye karungu, boherereje Vladimir Putin ubutumwa bwo kwitegura umujinya wabo nyuma y’amasaha make umuyobozi wabo Pregozhin yiciwe mu mpanuka y’indege iteye ubwoba.
Abategetsi b’Abarusiya bemeje ko uwahoze ari umutetsi wa Putin, wigumuye ku buyobozi mu mezi abiri ashize, ari mu bahitanywe n’indege yaguye mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burusiya kuri uyu wa Gatatu.
Amakuru y’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, avuga ko abagenzi barindwi, barimo umuyobozi wa Wagner, hamwe n’abakozi batatu bo mu ndege ya Embraer bava i Moscou berekeza i St Petersburg.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abarwanyi ba Wagner muri Belarus nk’uko tubikesha The Express, rigira riti: "Muri iki gihe haravugwa byinshi ku byo itsinda rya Wagner rizakora. Dushobora kubabwira ikintu kimwe. Tugiye gutangira, mutwitegure."
Ibi bije mu gihe bivugwa ko Belarus yafunze interineti mu gace aba barwanyi ba Wagner baherereyemo, nyuma y’amasaha make bashyize iterabwoba ku butegetsi bw’u Burusiya nyuma y’aho hatangajwe ko umuyobozi wabo, Prigozhin yaguye mu mpanuka yahitanye abantu 10.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *