skol
fortebet

Abashumba bo muri Sudani y’Epfo barwanye hapfa abantu 39

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri wa gatanu, abayobozi babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko abantu 39 bishwe abandi benshi barakomereka ubwo urugomo rwadukaga hagati y’amatsinda ahanganye y’aborozi b’inka muri Sudani y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Minisitiri w’itangazamakuru muri Sudan, William Wol Mayom Bol, yatangarije AFP, avuga ko iyi mirwano yabaye ku wa gatatu yatumye hapfa abantu 39 mu bashumba baturutse mu majyaruguru ashyira uiburengerazuba bwa Warrap.Abandi 17 ngo barakomeretse.

Yongeyeho ati: "Tumaze kumenya icyo gitero, guverinoma ya Warrap yohereje komite ebyiri muri ako karere kugira ngo amakimbirane agabanuke kandi turengere abasivili."

Umuvugizi wa polisi, Major Elijah Mabor Makuac, yatangaje ko umubare w’abagizweho ingaruka n’urwo rugomo muri Lake State ari "abantu 20 bishwe, 36 barakomereka ndetse n’umuntu umwe arabura".

Makuac yavuze ko iyi mirwano iba buri mwaka, aho abaturage baragira inka baturutse muri leta zombi barwana bapfa imitungo mu gihe cy’izuba.

Kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi nubwo gifite peteroli nyinshi, Sudani yepfo imaze hafi kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwayo nk’igihugu mu ntambara kandi ihanganye n’ibiza bitandukanye, inzara, ihungabana ry’ubukungu n’amakimbirane mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa