Abasirikare batatu b’ u Burundi batatangajwe amazina n’ amapeti bafatiwe mu nkambi ya Lusenda icumbikiye impunzi z’ Abarundi mu Burasirazuba bwa Kongo.
Batawe muri yombi n’ ingabo za Kongo FARDC, ubwo batemberaga muri iyi nkambi.
Umuvugizi w’ igisirikare cya Kongo muri Kivu y’ Amajyaruguru capitaine Dieu-donné Kaasereka yavuze ko aba basirikare b’ u Burundi bajyanywe mu nkambi y’ igisirikare cya Kongo ngo bahatwe ibibazo nk’ uko byatangajwe n’ Ikinyamakuru Koaci.
Biturutse ku mvururu n’ ubwoba bw’ intambara byabayeho muri 2015 ubwo Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yiyongezaga manda ya 3, Abarundi 36 000 bahungiye muri Repubulika ya Kongo.
Imibare y’ Umuryango w’ Abibumbye igaragaza ko Abarundi barenga 500 ariko batarenze 2000 bishwe abandi barenga 400 000 bagahunga igihugu.
Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho