skol
fortebet

Abasirikare ba Ukraine bavuye mu mujyi w’ingenzi wari ugoswe n’Uburusiya

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ukraine ivuga ko yakuye abasirikare bayo muri Avdiivka - umujyi w’ingenzi cyane wo mu burasirazuba wari umaze amezi ugoswe n’abasirikare b’Uburusiya.

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurokora ubuzima bw’abasirikare.

Hafi abaturage bose bari batuye muri Avdiivka mbere y’intambara barenga 30,000, bahunze uwo mujyi, ndetse na wo ubwawo ni nkaho wasenyutse wose.

Ifatwa ry’uwo mujyi ni yo ntsinzi ya mbere ikomeye y’Uburusiya mu mezi ashize, kandi Zelensky yabyegetse ku mfashanyo y’uburengerazuba y’intwaro irimo kugabanuka.

Ukraine imaze igihe ifite ikibazo cy’amasasu adahagije, ahanini kubera ibibazo bya politiki muri Amerika, umuterankunga wayo mukuru.

Mu nama y’umutekano i Munich mu Budage kuri uyu wa gatandatu, Zelensky yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba gufasha Ukraine gutsinda "igikoko" - nkuko yise Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Zelensky yavuze ko Putin azatuma imyaka micye iri imbere iba iy’"amakuba" ku bindi bihugu byinshi nka Ukraine, niba uburengerazuba butamuhagurukiye.

Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare (2) mu 2022.

Zelensky yabwiye abitabiriye iyo nama y’i Munich ati: "Ntimubaze Ukraine igihe intambara izarangirira. Mwibaze, kuki Putin agishoboye kuyikomeza?"

Irembo ryerekeza muri Donetsk

Kuri uyu wa gatandatu, ubwo yatangazaga icyemezo cyo gukura abasirikare muri Avdiivka, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine, Jenerali Koloneli Oleksandr Syrskyi, yavuze ko ari "mu kwirinda kuzengurukwa no mu kubungabunga ubuzima n’amagara y’abasirikare".

Yongeyeho ko abasirikare bimuriwe "mu birindiro byiza kurushaho".

Umwungirije yavuze ko abasirikare b’Uburusiya bafite inyungu (imbaraga) nini ivuye ku ntwaro za rutura, kandi ko barimo gutera intambwe banyura "ku mirambo y’abasirikare babo bwite".

Avdiivka - irembo ryerekeza mu mujyi wa Donetsk wafashwe n’Uburusiya - imaze amezi iberamo imirwano ikaze, ndetse ubu ni nkaho uyu mujyi wose wasenyutse.

Uyu mujyi warwaniwemo kuva mu 2014, ubwo abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya bafataga ibice binini by’uturere twa Donetsk na Luhansk two mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ifatwa rya Avdiivka ni impinduka ya mbere ikomeye cyane ibayeho mu murongo w’imbere ku rugamba wa kilometero zirenga 1,000, kuva abasirikare b’Uburusiya bafata umujyi byegeranye wa Bakhmut muri Gicurasi (5) mu 2023.

Mu itangazo kuri Facebook mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, Gen Col Syrskyi yavuze ko icyemezo cye yagifashe ashingiye ku "kuntu ibijyanye n’imikorere bimeze mu nkengero za Avdiivka".

Yagize ati: "Abasirikare bacu bakoze inshingano yabo ya gisirikare mu cyubahiro, bakoze buri kintu gishoboka cyose basenya imitwe ya mbere ikomeye y’igisirikare cy’Uburusiya, batuma umwanzi atakaza abasirikare benshi n’ibikoresho."

Gen Syrskyi - washyizwe kuri uwo mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu mu minsi micye ishize - yavuze ko abasirikare ba Ukraine barimo "gufata ingamba zo gusubiza ibintu mu buryo no kugumana ibirindiro byacu".

Mu rindi tangazo nyuma yaho gato, umwe mu bamwungirije, Brigadiye Jenerali Oleksandr Tarnavskyi, yavuze ko abasirikare bamaze kuva muri Avdiivka, berekeza mu "birindiro byari byarateguwe".

Yongeyeho ati: "Mu bihe aho umwanzi arimo kugenda ku mirambo y’abasirikare babo bwite, afite inyungu yo kurasa ibisasu icumi kuri buri gisasu kimwe [turashe], hari ukumishwaho ibisasu kwa buri kanya, iki ni cyo gisubizo nyacyo cyonyine."

Mbere, umuvugizi w’akanama k’umutekano k’Amerika John Kirby yari yaburiye ko Avdiivka yari iri "mu byago byo kwigarurirwa n’Uburusiya".

Yavuze ko ibyo ahanini ari "ukubera ko abasirikare ba Ukraine bari ku rugamba barimo gushiranwa n’ibisasu by’imbunda za rutura".

Muri iki cyumweru, sena y’Amerika yemeje imfashanyo ya miliyari 95 z’amadolari igenewe amahanga - irimo na miliyari 60 zigenewe Ukraine - nyuma y’amezi hari amakimbirane muri politiki, ariko iyo mfashanyo yitezwe guhura n’urugamba rukomeye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Ukraine icungira cyane ku mfashanyo y’intwaro ihabwa n’Amerika n’izindi nshuti zo mu burengerazuba, kugira ngo ishobore gukomeza kurwana n’Uburusiya - igihugu gifite abasirikare benshi kurushaho kandi gifite ibisasu bihagije by’intwaro za rutura.

Ku wa kane, umukuru w’umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (OTAN), Jens Stoltenberg, yavuze ko kunanirwa kw’Amerika kwo kwemeza imfashanyo ihoraho igenewe Ukraine, byamaze kugira ingaruka ku rugamba.

Kuva mu gihe cya vuba aha gishize, abasirikare b’Uburusiya bakomeje gutera intambwe muri Avdiivka, bayishyira ku nkeke yuko bashoboraga kuyizenguruka.

Mbere yaho muri iki cyumweru, bamwe mu basirikare ba Ukraine bemeye ku ruhande ko uwo mujyi washoboraga gufatwa n’Uburusiya igihe icyo ari cyo cyose.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa