skol
fortebet

Abasirikare bane b’Ubuhinde barasiwe mu kigo cyabo cya gisirikare barapfa

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare bane b’Ubuhinde baguye mu kurasana kwabereye mu kigo cya gisirikare kiri muri leta ya Punjab ku mupaka,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Umwe mu basirikare yavuze ko bakomeje gushakisha uwarashe.
Umubare w’abantu batazwi bateye wari munini mu birindiro byo mu mujyi wa Bathinda, nk’uko umusirikare wanze ko izina rye ritangazwa yabitangarije Reuters.
Abasirikare bane bahitanywe n’amasasu barasiwe muri iki gitero,cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu mu gitondo, nk’uko (...)

Sponsored Ad

Abasirikare bane b’Ubuhinde baguye mu kurasana kwabereye mu kigo cya gisirikare kiri muri leta ya Punjab ku mupaka,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Umwe mu basirikare yavuze ko bakomeje gushakisha uwarashe.

Umubare w’abantu batazwi bateye wari munini mu birindiro byo mu mujyi wa Bathinda, nk’uko umusirikare wanze ko izina rye ritangazwa yabitangarije Reuters.

Abasirikare bane bahitanywe n’amasasu barasiwe muri iki gitero,cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu mu gitondo, nk’uko byatangajwe n’igisirikare.

Iri tangazo ntiryigeze rivuga uko ibintu byifashe cyangwa ibindi bisobanuro bijyanye n’uwagize uruhare mu byabaye.

Ibyabaye "ntabwo ari igitero cy’iterabwoba", kandi byabereye muri kantine, nkuko umupolisi mukuru muri Punjab, S.P.S. Parmar yabibwiye Reuters.

Ikigo cyafunzwe kandi iperereza rihuriweho n’abapolisi bo mu gace ryahise ritangira nkuko itangazo ry’ingabo ribivuga ndetse ryongereyeho ko nta zindi nkomere n’ibyangiritse ku mutungo byavuzwe.

Amashusho y’umufatanyabikorwa wa Reuters, ANI yerekanye bariyeri zashyizwe ku muhanda hanze y’amarembo y’iki kigo cya gisirikare n’abashinzwe umutekano boherejwe hanze ku burinzi.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri saa saba zirengaho mu gitondo nk’uko byatangajwe n’igisirikare.

Iki kigo cya gisirikare,kiri nko mu bilometero 280 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa New Delhi, kibamo cyane imiryango y’abasirikare. Umupaka na Pakisitani uri nko mu bilometero 100 mu burengerazuba bwa Bathinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa