skol
fortebet

Indege ya Monusco bayirashe umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangaje ko indege yazo yarashweho, umuntu umwe akahasiga ubuzima.
Iyo ndege ya kajugujugu yari ivuye mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igana mu mujyi wa Goma uri muri iyo ntara.
Itangazo Monusco yashyize hanze, rivuga ko yarashweho n’abantu bataramenyekana itaragera i Goma, umwe mu bari bashinzwe kuyitwara arapfa ariko ibasha kugwa ku kibuga cy’indege cya (...)

Sponsored Ad

Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangaje ko indege yazo yarashweho, umuntu umwe akahasiga ubuzima.

Iyo ndege ya kajugujugu yari ivuye mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igana mu mujyi wa Goma uri muri iyo ntara.

Itangazo Monusco yashyize hanze, rivuga ko yarashweho n’abantu bataramenyekana itaragera i Goma, umwe mu bari bashinzwe kuyitwara arapfa ariko ibasha kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma nubwo umupilote wayo yabikoze yarashwe.

Izo ngabo zamaganye icyo gikorwa, zivuga ko ziteguye gukorana na Leta ya Congo kugira ngo abarashe kuri iyo ndege yayo bamenyekane.

Ntabwo Monusco yatangaje agace iyo ndege yarasiwemo, nubwo hari ibanyamakuru bavuze ko ari muri Rusayo mu gace ka Nyiragongo.

Ibitekerezo

  • Nyamara izi nama zose abantu birirwamo ntacyo zizamara igihe cyose amatangazo azivamo aca ikibazo ku ruhande. Uyu Cyabitama azahugira muri recitation nk’umwana ngo "ingabo z’iterabwoba za M23/RDF".... mu gihe FARDC iri kwiruka itaye ibyayo byose ku rugamba, amaherezo si ugufata Goma? Abayoboye urugamba be baratsindwa akabatumaho agafunga, hanyuma amaherezo? Ese ko ntacyo ajya avuga kuri FDLR abundikiye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa