skol
fortebet

Abataramenyekana bateye gereza yo muri Kongo 11 barahagwa gereza isigaramo mbarwa

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero kuri gereza ya Beni iherere muri Kivu y’ amajyaruguru abantu 11 bahasiga ubuzima, abagororwa bagera kuri 935baratoroka.
Umuyobozi w’ intara ya Kivu y’ amajyaruguru Julien Paluku yabwiye itangazamakuru ko abo uko ari 11 bapfuye ubwo abo bantu bitwaje intwaro bakozanyagaho n’ abashinzwe umutekano.
Uyu muyobozi yavuze ko muri 11 bapfuye harimo abashinzwe umutekano umunani.
Iyo gereza yasigayemo abagororwa 30 gusa. Icyo gitero cyabaye saa (...)

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero kuri gereza ya Beni iherere muri Kivu y’ amajyaruguru abantu 11 bahasiga ubuzima, abagororwa bagera kuri 935baratoroka.

Umuyobozi w’ intara ya Kivu y’ amajyaruguru Julien Paluku yabwiye itangazamakuru ko abo uko ari 11 bapfuye ubwo abo bantu bitwaje intwaro bakozanyagaho n’ abashinzwe umutekano.

Uyu muyobozi yavuze ko muri 11 bapfuye harimo abashinzwe umutekano umunani.

Iyo gereza yasigayemo abagororwa 30 gusa. Icyo gitero cyabaye saa cyenda n’ igice z’ umugoroba, kuri uyu wa 11 Kamena 2017 ngo kuva saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba agace ka Beni n’ umugi wa Butembo abapolisi n’ abasirikare nibo bonyine bari bemerewe gutembera.

Kuva muri 2014, abaturage b’ abasivile bo mu ntara ya Kivu y’ amajyaruguru barenga 700 bamaze kwicwa, muri bo abenshi bicwaga babanje gushimutwa.

Bivugwa ko ubwo bwicanyi bukorwa n’ inyeshyamba za ADF, wa mutwe wigeze gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museni.

Bamwe mu barwanyi b’ uyu mutwe bari baratawe muri yombi n’ abashinzwe umutekano muri Kongo bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’ abaturage ba Kivu y’ Amajyaruguru. Aba bari bafungiye muri Gereza ya Beni Kangwayi ari nayo yagabweho igitero.

Iki gitero cyabaye nyuma y’ umunsi umwe gusa, ADF igabye igitero kuri imwe muri sitasiyo za polisi mu murwa mukuru Kinshasa ikica umupolisi umwe igakomeretsa bikomeye abapolisi bane.

Ibi kandi bibaye nyuma y’ aho abagororwa bamaze gutoroka gereza ebyiri zo muri iki gihugu. Tariki 19 Gicurasi uyu mwaka abagororwa babarirwa muri za mirongo batorotse gereza ya Kasangulu iherereye kuri kilometero 25 mu burengerazuba bwa Kongo.

Ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera muri Kongo kuva manda ya kabiri ya Perezida Kabila yarangira agatangira igisa no kugundira ubutegetsi.

Soma inkuru bifitanye isano : Muri Congo Kinshasa abantu bitwaje intwaro bacikishije abandi banyururu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa