skol
fortebet

Abategetsi bo mu Karere bakomeje guhangayikishwa n’umutekano muke ukomeje muri Kongo

Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakuru b’imiryango ihuza ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, iyo hagati n’iy’amajyepfo ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika baragaragaza impungenge batewe n’umutekano muke ukomeje guterwa n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Kongo.

Sponsored Ad

Icyakora aba bategetsi bashimye umuhate w’ibihugu byo mu karere mu kugerageza kugarura amahoro n’ituze. Ibyo bikubiye mu itangazo basohoye nyuma y’inama yabahurije i Luanda muri Angola kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Uku guhangayika bavuga nubundi kuracyakomeje cyane ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera, aho M23 iri guhangana bikomeye n’imitwe yitwaje intwaro muri kivu ya Ruguru.

Ni urugamba rwambikaniye mu gace ka Rutshuru, Mushonyi ndetse na Busanza, aho izinyeshyanmba zibumbiye muri Wazalendo zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, wari umaze iminsi warahagaritse urugamba, kugira ngo hubahirizwe amasezerano ya Luanda.

Iri tsinda rya Wazalendo rigizwe na FDLR, Nyatura, CMC n’abandi bishyize hamwe kugira ngo bafashe FARDC kurwanya M23.

Uyu mutwe wa M23 wakunze kunenga Leta uyishinja kwifashisha imitwe y’inyeshyamba isanzwe yica abaturage, mu M23 aba aribo ivuga ko babamazeho abantu.

Umuryango w’Abibumbye nawo muri Rapolo zitandukanye wasohoye wagaragaje ko ingabo za Leta ya Congo zikorana n’inyeshyamba za FDLR.

Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe Leta ya Congo ikomeje kuvuga ko idashobora kugirana ibiganiro n’uyu mutwe w’inyeshyamba, n’ubwo ariko byari biteganijwe, mugihe M23 yo itegereje ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa