skol
fortebet

Abatuye mu mujyi wa Goma basabwe kuba maso birenze

Yanditswe: Monday 30, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwasabye abaturage bawutuye kwitegura isaha n’isaha no kuba maso bagatanga amakuru ku muntu wese uteye amakenga wahungabanya umutekano.
Ni nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wambuye ingabo za Leta umujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi.
Mu itangazo ryasohowe na Meya w’Umujyi wa Goma, Komiseri Makossa Kabeya Francois ku wa 27 Mutarama 2023 ryasabaga ko buri muturage w’i Goma aba maso nta kujenjeka ngo umwanzi atabinjirana.
Uyu yategetse ko aharimo insengero, (...)

Uyu yategetse ko aharimo insengero, Station za essence, amashuri, amasoko, utubari n’utubyiniro hari mu hagomba kugenzurwa cyane.

Itegeko rya Komiseri Makossa ryakurikiwe n’inama z’urutavanaho z’abayobozi n’igenzura ridasanzwe mu duce dutuwe cyane n’abavuga Ikinyarwanda mu Mujyi wa Goma.

Umunye-Congo utuye i Ndosho mu Mujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hakajijwe igenzura.

Avuga ko abashinzwe umutekano bari gutambagira Quartier ku yindi aho bakorana na bamwe mu nsoresore zizwiho urugomo.

Ati “Uri gufatwa atazwi muri Quartier arakubitwa cyane, iyo adafite amafaranga cyangwa abantu bamuvuganira ajyanwa ahantu tutazi.”

Avuga ko ibintu byahinduye isura ahazwi nko kuri “Parking ya Masisi” ngo abavuga Ikinyarwanda batazwi muri ako gace na bo bari guhohoterwa.

Ati “Urabona ni ahantu hahurira abantu b’i Masisi bava n’abaza i Goma, hari ubwo basanga ari mushya, ari guhita ashinjwa u Rwanda na M23.”

Amakuru aturuka i Goma avuga ko hakajijwe umutekano kuri Gereza ya Munzenze, Camp Katindo, Entrée Président, Keshero, Ndosho n’ahandi.

Kwambuka Bariyeri y’i Bambiro uva mu Mujyi wa Sake ngo ni inzira y’umusaraba, harunzwe abasirikare benshi kandi baragenzura bikomeye ko nta mu “infiltré” ubaca mu rihumye.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko nyuma yo kwirukana ingabo za Leta n’abo bafatanyaje mu Mujyi wa Kitshanga ziteguye gufata utundi duce turimo n’Umujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa