skol
fortebet

Abayisilamu basenye insengero nyinshi nyuma yo gushinja umukirisito guca Korowani

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri wa gatatu,tariki ya 16 Kanama 2023, Abayisilamu bo mu burasirazuba bwa Pakisitani bakoze urugomo rukomeye kubera ibirego bivuga ko umugabo w’umukirisitu yasuzuguye Korowani.

Sponsored Ad

Aba bayisilamu bariye karungu basenye inzu y’uyu mugabo,batwika insengero izindi barazisenya kandi bangiza andi mazu menshi, nk’uko abapolisi n’abakristu baho babitangaje. Ntabwo haratangazwa abamaze kugwa muri uru rugomo

Ubukana bw’uru rugomo bwatumye guverinoma yohereza abapolisi benshi n’abasirikare muri ako gace, kugira ngo bafashe kugarura umutekano.

Ibi bitero byabereye i Jaranwala, mu karere ka Faisalabad mu ntara ya Punjab, byatangiye nyuma y’uko bamwe mu Bayisilamu batuye muri ako gace bavuze ko babonye umukirisitu waho, Raja Amir, n’incuti ye baca impapuro za Korowani, bazijugunya hasi kandi bandika amagambo atukana ku zindi mpapuro.

Umuyobozi wa polisi, Rizwan Khan, yavuze ko ibyo byarakaje Abayisilamu baho. Agatsiko k’abagizi ba nabi karateranye maze gatangira kwibasira insengero nyinshi n’inzu nyinshi z’abakirisitu, batwika ibikoresho byo mu rugo n’ibindi bikoresho byinshi.

Bamwe mu bakirisitu bahunze ingo zabo kugira ngo batagirirwa nabo n’ ako gatsiko.

Icyakora polisi yahagobotse ikubita ibiboko aba bagizi ba nabi abandi babateramo imyuka iryana kugeza batatanye.Kugeza ubu bamwe mu bari muri uru rugomo batawe muri yombi abandi bari gushakishwa.

Polisi kandi iri gushakisha Amir kugira ngo imenye neza ko yasuzuguye Korowani.

Khalid Mukhtar,umupadiri wo muri kariya gace yavuze ko aba bagizi ba nabi bibasiye abantu benshi ndetse ko insengero 17 zasenywe izindi ziratwikwa.

Hari amashusho yagiye hanze agaragaza aba bayisilamu burira insengero bakamenagura imisaraba yo hejuru ubundi bagatwika indi polisi irebera ndetse hari n’abantu hasi bari gukoma amashyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa